Umukobwa w' imyaka 23 y'amavuko yatangaje ko yatunguwe cyane no kumva uburyo uwari ugiye kumubera nyirabukwe amusaba ko umuhungu we bagiye gushyingiranwa agomba kujya uca inyuma uyu mukobwa nibamara kubana.
Uyu mwari avuga ko yatumiwe na nyirabukwe iwe ,agirango ni umwanya mwiza abonye wo kuganira ndetse no kumenyana n'ababyeyi bibarutse umusore wari ugiye kumurongora.Nyamara avuga ko umugoroba we wagenze nabi cyane ubwo yatungurwaga n'umukunzi we ndetse na nyirabukwe kuko bari bamutumiye ngo bamusabe ndetse bamwumvishe ko umunsi yabanye nuyu musore akwiye kuzajya amwemerera akajya yigira mu bandi bakobwa mbese ko najya aca inyuma mukobwa bitagomba kumubabaza.Ushobora kugirango habayeho kwibeshya ariko ni ko bimeze kuko basabaga uyu mukobwa kwemera bubi na bwiza ko umuhungu wabo azajya agirana ibihe byiza n'abandi bakobwa uyu ntafuhe.
Mu mashusho uyu mukobwa yasangije kuri Tiktok yagize ati:' ndibuka uburyo uyu musore twahoze dukundana yansohokanye ndi kumwe na mama we, maze bagashaka kunyumvisha ko nkwiye kureka umuhungu we akazajya anca inyuma cyane cyane ku isabukuru y'amavuko ye,'
Uyu mukobwa avuga ko ibi byamubayeho ubwo yari afite imyaka 15 ,maze umuhungu bari bakimenyana ahita amuhuza na nyina.Uyu mukobwa avuga ko yatunguwe no kumva nyina wuyu musore avuga ko nubwo yashaka umugore atagomba kumera nkuziritse ahantu hamwe.Ahubwo agomba kwidagadura nabandi bakobwa.
Uyu mukobwa yaje kuvumbura ko uyu musore amuca inyuma arababara cyane ndetse aranamureka burundu.
Source : https://yegob.rw/umukobwa-yatunguwe-nibyo-nyirabukwe-yashakaga-gukoresha-uwari-ugiye-kumurongora/