Umunsi wa kane wa shampiyona y'u Rwanda irakomeza Sitade ya Rubavu yakira imikino,  APR FC irakira Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Shampiyona y'u Rwanda mu mupira w'amaguru ku munsi wayo wa kane irakomeza hakinwa umukino wa mbere w'uyu munsi aho Police FC yakira ikipe ya Gorilla Fc kuri Sitade ya Kigali I Nyamirambo.

Uyu munsi ugiye gukinwa nyuma yaho uwa gatatu hari imikino itarabaye harimo uwari buhuze ikipe ya Marines FC yagombaga kwakira Mukura VS naho Etincelles FC yo ikakira APR FC, iyi mikino ikaba itarabaye kubwo kuba Sitade Umuganda y'i Rubavu yari yahagaritswe aho ubuyobozi bwa FERWAFA bwatangaje ko kubera umutingito wibasiye akarere ka Rubavu yangiritse.

Nyuma yaho ubuyobozi bw'amakipe akinira kuri icyo kibuga ariyo ya Etincelles FC, Marines FC na Rutsiro FC bavuze ko ntabushobozi bwo kujya gukinira ahandi nk'uko bari babisabwe, iyi sitade yahise isanwa ahari hangiritse none ubu iyo sitade yemerewe kongera kwakira imikino.

Amakuru ikinyamakuru  RUSHYASHYA yamenye ni uko kuri iki cyumweru tariki ya 21 Ugushyingo 2021 abahagarire FERWAFA  na Minisiteri ya Siporo bari basuye iyi sitade bakaba bemeje ko imirimo yo gusana yagenze  neza, ubu Sitade ikaba yemerewe kwakira imikino y'umunsi wa Kane.

Imikino iratangira kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Ugushyingo 2021, aho kuri Sitade ya Kigali  i Nyamirambo guhera ku isaha ya Saa cyenda ikipe ya Police FC yakira ikipe ya Gorilla FC.

Muri rusange Dore uko imikino y'uminsi wa kane ikinwa:

Ku wa mbere 22 Ugushyingo 2021:

Police FC vs Gorilla FC

Ku wa kabiri 23 Ugushyingo 2021:

APR FCvs Rayon Sports
Gicumbi FC vs Kiyovu Sports
Bugesera FC vs Gasogi United
Rutsiro FC vs Mukura VS

Ku wa gatatu 24 Ugushyingo 2021:

As Kigali vs Marines FC
Musanze Fc vs Espoir FC
Etoile de l'Est vs Etincelles FC

The post Umunsi wa kane wa shampiyona y'u Rwanda irakomeza Sitade ya Rubavu yakira imikino,  APR FC irakira Rayon Sports appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/umunsi-wa-kane-wa-shampiyona-yu-rwanda-irakomeza-sitade-ya-rubavu-yakira-imikino-apr-fc-irakira-rayon-sports/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umunsi-wa-kane-wa-shampiyona-yu-rwanda-irakomeza-sitade-ya-rubavu-yakira-imikino-apr-fc-irakira-rayon-sports

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)