Umunsi wa mbere wa shampiyona y'u Rwanda umwaka wa 2021-2022 wabonetsemo ibitego 16, umukino umwe niwo wabuzeho igitego, Ibyaranze uyu munsi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Shampiyona y'ikiciro cya mbere mu bagabo mu mupira w'amaguru yatangiye mu mpera z'iki cyumweru dusoje mu mwaka w'imikino 2021-2022, ni umunsi warangiye amakipe 16 yakinnyemo imikino 8 abonye ibitego 16 yose hamwe.

Uko imikino yagenze muri rusange:

Ikipe ya Rayon Sports izwiho kugira abafana benshi

Kuwa gatandatu 30 Ukwakira 2021:
Espoir FC 0-2 AS Kigali (Kamarampaka )
Marine FC 0-1 Gasogi United (Umuganda)
Rayon Sports FC 1-0 Mukura VS&L (Nyamirambo)
Kiyovu SC 1-0 Gorilla FC (Nyamirambo)

Ku cyumweru 31 Ukwakira 2021
APR FC 3-1 Gicumbi FC (Nyamirambo)
Etoile de l'Est 0-3 Police FC (Ngoma)
Etincelles FC 0-0 Rutsiro FC (Umuganda)
Musanze FC 3-1 Bugesera FC (Ubworoherane )

Ku munsi wa mbere wa shampiyona ni uko umunya-Maroc Youssef Rharb ukinira ikipe ya Rayon Sports ariwe watsinze igitego cya mbere muri uyu mwaka aho yagitsinze mu mukino bakinaga n'ikipe ya Mukura VS&L, ni igitego cyabonetse ku munota wa kane.

Umukinnyi mukuru muri iyi shampiyona y'uyu mwaka ni Munyakazi Youssuf ukinira ikipe ya Rutsiro FC, kugeza ubu uyu afite imyaka 41 y'amavuko, ni mu gihe kandi umukinnyi muto ari umukinnyi w'ikipe ya Bugesera FC ari Hoziana Kennedy w'imyaka 16 naho umunyezamu wa Gorilla FC, Ndoli Jean Claude we arimo gukina umwaka w'imikino wa 18 mu kiciro cya mbere mu Rwanda.

Amakipe yazamutse mu kiciro cya mbere ni Etoile de l'Est yo mu karere ka Ngoma mu ntara y'i Burasizuba na Gicumbi FC yo mu karere ka Gicumbi mu ntara y'amajyaruguru y'u Rwanda.

Mu makipe 16 y'ikiciro cya mbere arimo gutozwa n'abatoza b'abanyarwanda ni Marines FC, Etincelles FC, Rutsiro FC, Gicumbi FC, Etoile de l'Est, AS Kigali, Mukura VS &L, Bugesera FC na Espoir FC.

Bugesera FC ikipe yo mu Karere ka Bugesera
Musanze FC nayo ni ikipe ibarizwa I Musanze

Umukino umwe wagaragayemo ibitego byinshi ni uwahuje APR FC yatsinze Gicumbi ibitego bitatu kuri kimwe ndetse na Musanze FC yatsinze ibitego nkibyo Bugesera FC, uwabonetsemo ibitego bike ni uwahuje Etincelles FC yanganyije na Rutsiro ubusa ku busa.

Etoile de l'Est FC, Gicumbi FC na Bugesera FC niyo makipe yatsinzwe ibitego byinshi mu izamu ryayo aho hinjiyemo ibitego 3, ikipe itinjije igitego ni Etincelles FC, Rutsiro FC, Etoile de l'Est FC, Mukura VS&L , Marines FC, Espoir FC na Gorilla FC.

Ikipe ya Police FC niyo kipe yatsinze ibitego byinshi mu izamu ry'ikipe ndetse yo ntiyinjizwa igitego na kimwe, hari mu mukino yatsinzemo Etoile de l'Est ibitego bitatu ku busa aha kandi niyo kipe yatsinze ibitego byinshi mu minota 45 aho yatsinzemo bibiri.

Shampiyona y'u Rwanda irakomeza kuri uyu wa kabiri ndetse no ku wa gatatu hakinwa umunsi wa kabiri mu kiciro cya mbere.

Iyi mikino kandi yose ikaba yarakinwe abafana bemerewe kuyireba, ni nyuma yaho baherukaga ku bibuga muri Werurwe 2020 kubera icyorezo cya Koronavirusi, kugirango bemererwe gukurikirana shampiyona nuko babanzaga kwerekana ko bipimishije Koronavirusi ndetse bakagaragaza ko nta bwandu bafite ndetse no kuba barakingiwe inkingo zombi zayo.

Imikino y'ikiciro cya kabiri nayo mu bagabo mu mwaka w'imikino wa 2021-2022 batangiye gukina mu mpera z'iki cyumweru gisojwe.

Uko imikino yagenze:
Group A
Rwamagana City 2-1 Amagaju FC
Esperance SK 2-2 Impessa FC
Nyanza FC 0-1 Alpha FC
Nyagatare FC 7-1 AkageraFC
Rugende FC 1-2 Sunrise FC

Group B:
Aspor FC 3-1 Interforce FC
University of Rwanda 2-3 Giticyinyoni
Heroes FC 1-1 La Jeunesse
Gasabo United 2-1 United stars
As Muhanga 3-2 Intare FC

The post Umunsi wa mbere wa shampiyona y'u Rwanda umwaka wa 2021-2022 wabonetsemo ibitego 16, umukino umwe niwo wabuzeho igitego, Ibyaranze uyu munsi appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/umunsi-wa-mbere-wa-shampiyona-yu-rwanda-umwaka-wa-2021-2022-wabonetsemo-ibitego-16-umukino-umwe-niwo-wabuzeho-igitego-ibyaranze-uyu-munsi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umunsi-wa-mbere-wa-shampiyona-yu-rwanda-umwaka-wa-2021-2022-wabonetsemo-ibitego-16-umukino-umwe-niwo-wabuzeho-igitego-ibyaranze-uyu-munsi

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)