Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zirimo 'Godly' yageze ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali mu ijoro ry'uyu wa Gatanu tariki 12 Ugushyingo 2021 ahagana saa tatu z'ijoro.'
Omah Lay yageze mu Rwanda nyuma y'amasaha macye yari ashize asohoye indirimbo ye nshya yise 'Free my mind' yitiriye Album ye nshya.
Ibyo wamenya kuri Omah Lay, umuhanzi Mukuru mu gitaramo 'Kigali Fiesta':
Omah Lay yabonye izuba ku wa 19 Gicurasi 1997. Ni umunyamuziki wabigize umwuga, umwanditsi w'indirimbo akaba na Producer. Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Nigeria na BBC yo mu Bwongereza bivuga ko yamenyekanye birushijeho mu 2020 abicyesha indirimbo ye yise 'You'.
Iyi ndirimbo 'You' imaze amezi 10 isohotse, imaze kurebwa n'abantu barenga miliyoni 6. Yatumye benshi mu bakurikiranira hafi umuziki bavuga ko Nigeria imaze kuba igicumbi cy'umuziki muri Afurika, bashingiye ku bahanzi b'ibikomerezwa iki gihugu gifite batangiye nka Omah Lay.
Omah Lay yavukiye ahitwa Port Harcourt. Mu gihe gito amaze mu muziki amaze guhatanira ibihembo bikomeye birimo City People Music Award nk'umuhanzi w'umwaka, MTV Africa Music Awards 2021, The Headies Award abicyesha indirimbo ye 'Bad Influence' n'ibindi.
Uyu musore w'imyaka 23 y'amavuko muri Gicurasi 2020 yasohoye EP yise 'Get Layd' iriho indirimbo ye yise 'You' na 'Bad Influence' zamumenyekanishije.
Tariki 13 Mutarama 2021, yabwiye Ikinyamakuru Teen Vogue ko yagiye gushyira ku isoko iyi EP afite ubwoba bw'uko yashoboraga kutakirwa neza na rubanda.
Avuga ariko ko ari muri studio yumvaga ifite icyanga biri no mu murongo yihaye wo gukora indirimbo zikora ku marangamutima ya benshi. Ati 'Umuziki wanjye n'ibyo nanyuzemo, ni njye, ni ubuzima bwanjye.'
Uyu muhanzi yavuze ko ari umugisha ukomeye yagize kuba yarakiranwe yombi mu muziki. Avuga ko Wizkid, Davido, Burna Boy n'abandi baharuye inzira bisunze injyana ya Afrobeats byamufashije gukomereza mu murongo batangiye.
Kuri we asanga ari igitangaza gikomeye Imana yamukoreye kuba ari mu bahanzi bari gucuruza muri Afurika. Nawe yahamije ko umwaka wa 2020 uzaba urwibutso rukomeye kuri we, kuko wabaye intangiriro nziza kuri we.
Omah yavuze ko yavutse nk'abandi bana, ari umuhungu usanzwe w'iyo mu cyaro, indirimbo ye 'Get Layd' ihindura buri kimwe cyose atatekerezaga.
Akomeza avuga ko EP ye ya kabiri yise 'What Have We Done?' [Twakoze iki?] yayikoze bitewe n'uko iya mbere yasohoye itishimiwe n'abafana be. Ngo yakurikiwe n'amagambo atari meza ku mbuga nkoranyambaga bituma afata umwanya wo kurunga neza indirimbo ze nshya.
Yavuze ko iyi Ep ye ya kabiri yakiriwe neza nk'uko yabishakaga bituma noneho akora indirimbo 'Godly' ashima Imana.
Yavuze ko yaciye bugufi yereka Imana ibyari biri kumubaho mu gihe gito yinjiye mu muziki, yumva agize igitekerezo cyo gukora indirimbo ihimbaza Imana. Ati 'Ndatekereza ari aho havuye igitekerezo cyo gukora indirimbo 'Godly.'
Omah Lay yavuze ko yahoze ari umuraperi kandi yamaze igihe kinini ari Producer w'indirimbo z'abandi bahanzi. Ni akazi avuga ko yakoze mu gihe cy'imyaka itatu, mu 2020 afata icyemezo gikomeye cyo gutangira kwikorera indirimbo.
Uyu muhanzi yavuze ko ashyize imbere gukora indirimbo zishimisha benshi. Kandi ko muri uyu mwaka wa 2021 azashyira ku isoko Album ye nshya. Yatangiye gusohora indirimbo ziyigize!
Omah Lay yageze mu Rwanda, azataramira Abanyarwanda kuri uyu wa Gatandatu
Omah Lay nta kiganiro yagiranye n'itangazamakuru ageze ku kibuga cy'indege
Abakobwa babarizwa muri Kigali Protocal nibo bakiriye Omah Lay ageze mu Rwanda
Imodoka Omah Lay yagendeyemo yerekeza muri Hotel yateguriwe Â
OMAH LAY YASOHOYE INDIRIMBO YISE "FREE MY MIND"
">AMAFOTO: Iradukunda Jean de Dieu-INYARWANDA.COM
Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111397/umunya-nigeria-omah-lay-yageze-i-kigali-amafoto-111397.html