Ibirori byabaye ku mugoroba wo ku munsi w'ejo tariki ya 5 Ugushingo 2021 i Tirana mu Murwa Mukuru wa Albanie , aho Maureen Montagne, yazamuye neza ibendera ry'igihugu cye Cya Philippines.
Uyu mukobwa wegukanye ikamba rya Miss Globe yagaragiwe n'abakobwa barimo uwo muri Nigeria wabaye igisonga cya mbere, uwo muri Turikiya wabaye icya kabiri, uwo muri Venezuela wabaye igisonga cya gatatu mu gihe Umunya-Canada yabaye igisonga cya kane.
Dore urutonde rw'abatahanye amakamba atandukanye mu marushanwa ya Miss Globe 2021:
Miss Globe 2021 - Maureen Montagne, Philippines
Igisonga cya mbere - Ester Ogechi Gabriel, Nigeria
Igisonga cya Kabiri - Melike Bali, Turkey
Igisonga cya Gatatu- Jhosskaren Carrizo Smiler, Venezuela
Igisonga cya Kane - Hailey Hamelin-Wilson, Canada
Montagne afite imyaka 28, ni umunyamideli ubikora nk'ubucuruzi kandi wabigize umwuga.
Stella Matutina Murekatete wari uhagarariye u Rwanda yahagurutse mu gihugu ku wa 23 Ukwakira 2021.
Uyu mukobwa ntabwo yabashije kuza mu myanya ya mbere cyane ko mu bakobwa 39 bari bahatanye ataje muri 15 baje mu cyiciro cya nyuma.
Uretse Maureen Montagne n'ibisonga bye, hatanzwe andi makamba arimo irya Miss Bikini ryagiye muri Guyana, Miss Talent ryatwawe n'Umugereki, Head to Head Challenge ryagiye muri Malaysia, Miss Friendship ryegukanywe n'Umunyafurika y'Epfo, Miss Photogenique ryegukanywe n'Umunya-Finland na Miss Elegance ryagiye muri Siberie.
Hari kandi irya Miss Runway Model ryegukanywe n'Umutaliyanikazi, Best in National Costume ryatwawe n'Umunya-Peru, Miss Social Media ryegukanywe n'Umudage ndetse na People's Choice wabaye uwo muri Estonie.
Stella Matutina Murekatete yari ahagarariye u Rwanda