Umunyamakuru Sam Karenzi yeguye ku nshingano ze muri Bugesera FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umumakauru w'imikino Sam Karenze wari umunyabanga w'ikipe ya Bugesera FC yamaze kwegura kuri izi nshingano nyuma y'ukwezi kumwe yongeye kugirirwa icyizere.

Mu ibaruwa ye imenyesha ubwegure bwe, Sam Karenzi yagize ati 'mbandikiye kugira ngo mbamenyeshe ubweure bwanjye nk'umunyamabanga w'ikipe ya Bugesera FC aka kanya. Icyemezo cyafashwe ku mpamvu zanjye bwite, ndabasezeranya ubufasha bwanjye ku ikipe nkunda ya Bugesera FC aho bukenewe.'

Yashimiye iyi kipe ko imyaka yose yayikoreye igera kuri 5 babanye neza ndetse bakorana neza ko igihe cyose izamukenera azaba ahari ku bwayo.

Mu ntangiriro z'ukwezi gushize k'Ukwakira 2021, nibwo Bugesera FC yatoye komite nyobozi nshya mu gihe cy'imyaka 5 iri imbere, Sam Karenzi yongera kugirirwa icyizere cyo kuba umunyamabanga wa Bugesra FC.

Amakuru avuga ko Sam Karenzi impamvu yeguye ariko inshingano zari zimaze kumubana nyinshi atari akibonera umwanya Bugesera FC, uretse kuba ari umuyobozi w'ikiganiro 'Urukiko rw'Ubujurire' kuri Fine FM ari n'umuyobozi w'iyi radio.

Sam Karenzi yeguye ku nshingano zo kuba umunyamabanga wa Bugesera FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyamakuru-sam-karenzi-yeguye-ku-nshingano-ze-muri-bugesera-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)