Mu birori bibereye ijisho byabereye mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo mu murenge wa Gisozi ahanzwi nko kuri Gigi's Garden, niho habereye imihango yo gusaba no gukwa k'umunyamakurukazi Tracy Agasaro.
Nk'uko bigaragara ku mpapuro z'ubutumire Tracy na Rene bari batanze zo gusaba no gukwa; Tariki 27 Ugushyingo 2021 nibwo byari biteganyijwe ko ku isaha ya Saaa Munani aribwo ibirori byose bizaba bitangiye.
Tracy n'umukunzi we mu birori byo gusaba no gukwa
Saa kumi nibwo ibirori byose byari bitangiye maze abari aho barizihirwa ubwo umugeni ababyeyi bemeraga kumutanga, bakamuha Rene Patrick wamukunze kugira ngo azamubere umugore ubuziraherezo.
Biteganyijwe ko ubukwe nyirizina buzaba ku itariki 04 Ukuboza 2021
Mu ijoro ryo ku wa 17 Nyakanga 2020, nibwo René Patrick yasabye Agasaro ukora kuri KC2, Ishami rya kabiri rya Televiziyo y'u Rwanda, ko yamubera umugore. Uyu nawe atazuyaje yahise amubwira 'Yego'.
Ni inkuru yakiriwe neza n'abakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bizihiwe no kubona umuhanzi wagize uruhare mu kwandika no kuririmba ibihangano bibahembura atera intambwe imuganisha ku gushinga urugo rwe.
Agasaro yemereye umukunzi we kuzamubera umufasha mu buzima basigaje ku Isi, mu buryo bugaragaza ibyishimo by'ikirenga byanatumye asuka amarira.
Tracy yanyuzagamo agacinya akadiho
René Patrick ni umwe mu bahanzi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakomeye ndetse bakunzwe, uyu azwi cyane mu ndirimbo nka "Arankunda", "Ni byiza" n'izindi zinyuranye.
Tracy na Martina Abera bakorana ikiganiro
Umunyamakuru akaba n'umushyushyarugamba Anita Pendo yari yakenyeye yitabiriye ubukwe bwa Tracy na Rene
Abarimo Selekta Faba na Klepy abanyamakuru ba KC2 bari babukereye