Umunyamakurukazi Keza Joannah yakorewe ibirori bya Bridal Shower byitabiriwe n'ibyamamare(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
1

Umunyamakurukazi Bagwire Keza Joannah wegukanye ikamba rya Miss Heritage muri Miss Rwanda mu 2015, yakorewe ibirori bya Bridal Shower mbere y'uko asezerana na Murinzi Michel.Ni ibirori byarimo ibyamamare nka Kate Bashabe.

Ni ibirori byabaye ku wa 30 Ukwakira 2021, byitabirwa n'abakobwa b'urungano rwe biganjemo abo mu muryango we ndetse n'inshuti ze z'akadasohoka.

Mu bafite amazina mu myidagaduro y'u Rwanda, harimo Kate Bashabe na Umutoniwase Flora bari kumwe mu irushanwa rya Miss Rwanda mu 2015.

Ni ibirori byabaye nyuma y'ukwezi kumwe Keza yambitswe impeta n'umusore witwa Murinzi Michel bamaze igihe bakundana.

Keza asanzwe ari umunyamakuru wa KISS FM. Mu 2018 nibwo yinjiye mu itangazamakuru yimenyereza umwuga muri RBA, aza kuhava mu 2019 yerekezaga kuri KISS FM.



Source : https://yegob.rw/umunyamakurukazi-keza-joannah-yakorewe-ibirori-bya-bridal-shower-byitabiriwe-nibyamamareamafoto/

Post a Comment

1Comments

  1. Another strong and independant woman wants to get married, the paradox of feminism

    ReplyDelete
Post a Comment