Umunyamuziki Terence Wilson ‘Astro' uri mu batangije itsinda UB40 yitabye Imana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Terence Wilson ‘Astro
Terence Wilson ‘Astro'

Astro ni umwe mu baririmbyi bamamaye cyane bo mu itsinda UB40 ryakunze kuririmba mu njyana ya reggae mu myaka irenga 30, akaba azwi cyane mu ndirimbo nka Kingston Town, na Red Red Wine. Astro yishwe n'uburwayi yari amaranye igihe gito nk'uko abo baririmbanaga babitangaje. Bavuze ko urupfu rwe rubabaje kandi ko Isi ibuze intwari.

Astro yasezeye mu murwi UB40 mu 2013 akomezanya n'itsinda ‘UB40 featuring Ali Campbell and Astro' ryashinzwe n'abahoze muri UB40. Iri tsinda yabarizwagamo ryakoze ibitaramo bitari bike, rikaba ndetse ryateganyaga gukora ibindi bitaramo byinshi bizenguruka hirya no hino ku isi mu mwaka utaha wa 2022.

Itsinda rya UB40 baritangije mu 1978 mu mujyi wa Birmingham mu Bwongereza, ryamamara mu ndirimbo nka Red Red Wine na Can't Help Falling In Love mu Bwongereza n'ahandi henshi ku Isi.

Abari bagize UB40 mu 1988: Ali Campbell, Astro, Mickey Virtue, Jimmy Brown, Robin Campbell, Earl Falconer na Norman Hassan
Abari bagize UB40 mu 1988: Ali Campbell, Astro, Mickey Virtue, Jimmy Brown, Robin Campbell, Earl Falconer na Norman Hassan

Reba igitaramo bakoreye i Rotterdam mu Buholandi muri 2019




source : https://ift.tt/2ZVKpKy
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)