Radiyo nshya igiye gutangira kumvikanira kuri uyu murongo yitwa JF Imanzi Fm, yafunguwe ku mugaragaro ku wa 1 Ugushyingo 2021, ikazibanda cyane ku biganiro bitandukanye bigaruka ku bukungu, imyidagaduro, amakuru n’ibindi.
Uyu murongo igiye kuvugiraho ni wo wumvikaniraho Radiyo izwi mu Kinyarwanda nk’Ubuntu Butangaje (Amazing Grace Radio) yahagaritswe mu 2018 biturutse ku kiganiro cy’Umuvugabutumwa Niyibikora Nicholas, wasaga nk’uwibasiye abagore mu mvugo ze.
JF Imanzi ni radiyo nshya izajya itangaza amakuru n’ibiganiro bigamije kwigisha abantu ibijyanye n’ubukungu, yashinzwe ku gitekerezo cy’abagabo babiri ari nayo nkomoko y’izina ryayo kuko J isobanuye James naho F ikavuga Frédérick.
Aba bagabo bombi umwe ni Ndahiro James unayobora Inama y’Ubutegetsi ya Zigama CSS na Ngenzebuhoro Frédérick wigeze kuba Visi Perezida w’u Burundi.
Umuyobozi w’abanyamakuru muri J F Imanzi FM, Karangira Faustin, yabwiye IGIHE ko aba bagabo babiri bagize igitekerezo nyuma yo kubona ko mu itangazamakuru ry’u Rwanda hakiri icyuho mu gufasha barwiyemezamirimo bato ndetse no kwigisha Abaturarwanda ibijyanye n’ubukungu.
Ati “Kuko banafitiye urukundo itangazamakuru, baravuze bati ’ko dufite amaradiyo, harabura iki?’ Ibintu byo kwigisha iterambere no kwihangira umurimo basanga mu itangazamakuru bihabwa umunya muto, bumva ko icyo kintu bagikoraho bagatanga umusanzu mu kubaka igihugu, niko gutangira kwandikisha iyi radiyo.”
Ni radiyo izanye imbaduko mu mujyo w’ubukungu kuko 90% by’ibiganiro byayo byibanda cyane kwigisha ibirebana n’iterambere no kwihangira imirimo.
Bimwe mu biganiro iyi radiyo ifite harimo ikiganiro cya mu gitondo cyitwa Susuruka kigaruka ku makuru y’ubukungu n’ibiganiro biganisha ku kwiteza imbere ndetse no gushimisha abumva radiyo Imanzi binyuze mu buryo bw’indirimbo n’ibiganiro.
Hari kandi ikiganiro cyitwa Aguka, bisobanuye kwaguka mu bukungu, mu ishoramari no mu bitekerezo. Ni ikiganiro gitangira saa munani n’igice, kikazatanga amakuru yose umuntu akeneye kumenya yamufasha guteza imbere ibikorwa bye by’iterambere. Gitambuka kuva ku wa Mbere kugera ku wa Gatanu.
Uretse iki kiganiro kandi hari ikindi kiganiro gitambuka ni mugoroba saa kumi kugera saa 07:00 kitwa ‘Isura y’Umunsi,’ kigisha inzira iganisha ku kwiteza imbere mu bukungu no kwishakamo ibisubizo.
Nyuma y’icyo kiganiro hariho gahunda y’amakuru mu Kinyarwanda ndetse n’abakunzi b’amakuru y’imikino bashyiriweho gahunda y’ibiganiro ndetse no kogeza imipira.
Karangira yavuze ko kuba bagiye gukorera ku murongo wari wigeze gukorerwaho na Amazing grace hari imbaraga bibaha kandi ko bafite intego yo kugumana abayumvaga no kongeraho abandi bashya.
Yakomeje agira ati “Abumvaga radiyo Amazing grace ni abantu bakurikirana iby’iyobokamana, ariko mbere y’ibyo turi Abanyarwanda bakeneye ibyangombwa by’ubukungu kugira ngo tunakore twiteze imbere. Tugiye kwereka Abanyarwanda ko tubafitiye ubutumwa bazajya bakurikirana nk’ubutumwa bw’ibanze.”
Bamwe mu batangiranye nayo harimo Umunyamakuru akaba anashinzwe Poragaramu Uwineza Lilliane wakoreye radiyo zitandukanye zirimo City Radio, Karangira Faustin wigeze gukora mu cyahoze ari ORINFOR ndetse n’abandi bagera kuri 13 barimo n’abatekinisiye.
source : https://ift.tt/3090Zqe