Umusore yatunguwe nyuma yo kubona umukobwa yakoye yaramwibeshyeho ubwiza bitewe n'ibirungo yiteraga buri gihe, nyuma akaza gusanga asa n'umwaku, niko guhita asaba ko yasubiswa inkwano yatanze yitwaje ko ibirungo by'ubwiza byamushutse.
Ibirungo by'ubwiza (MakeUp), ni, bimwe mu bintu bishobora guhindura isura y'umukobwa bigutuma wamwibeshyaho ubwiza, kuko hari abahanga mu kubyitera ukaba utabona ikibi kimuriho mu gihe ntabyo yiteye utaba wanabasha guterayo ijisho.
Umuhanga mu gusiga ibirungo (Makeup) ahindura umuntu bikaba byateza impaka. Umusore wo mu Misiri yababajwe cyane no kubona umukunzi we atisize ibirungo aho yashimangiye ko atabana nawe akimukubita kandi yari yaramaze kumukwa, aho yahise asaba ubutane byihuse kuko atabana n'umuntu yibeshyeho ibihe byose bari bamaranye.
Ibitangazamakuru bitandukanye bivuga ko uyu mugabo utaravuzwe izina yasabye ubutane mu rukiko rw'umuryango wa Heliopolis, avuga ko adashobora kwihanganira isura y'umugore we yari aziko ari mwiza.
Todayonline yatangaje iyi nkuru ivuga ko umusore kuva yatereta umukunzi we atigeze abona ifoto ye cyangwa ngo amubone amaso ku maso by'umwimerere, ubwo yamubonaga bwa mbere bamaze kubana yaguye mu kantu ahitamo kwaka gatanya yihuse. Yagize ati: 'Naratunguwe cyane, uwo nabonye atandukanye n'umuntu nahuye nawe inshuro nyinshi mbere yo gushyingirwa, yaranshutse ntabwo nabana nawe'.
Si uyu musore wo mu Misiri wahuye n'akaga gusa, kuko n'umusore wo muri Afurika y'Epfo, nawe aherutse kwirukana n'umugore we nyuma yuka yari amubonye bwa mbere atisize ibirungo by'ubwiza.
Kwisiga ibirungo by'ubwiza bikajijisha abasore, byangiza bikanasenya inkundo nyinshi aho mu mwaka ushize uyu mugore ukomoka i Mpumalanga, muri Afrika yepfo yirukanwe n'umugabo we ubwo yamukubitaga amaso atisize ibirungo.