Umusore yimwe akazi ubuzima bwe bwose kubera ikirango afite mu isura ye. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umusore w'imyaka 29 yabwiwe ko atazigera abona akazi mu buzima bwe kubera ikirango cy'imodoka ya Rolls Royce yishyize mu maso nyuma yo gukura ayikunda cyane.

Nyuma yo gukunda iyi modoka itungwa n'abakire yiyemeje gushyira ikirango cyayo (log) ndetse agishyira mu maso rwose ku buryo kitapfa kuvaho.Uyu musore avuga ko aho asabye akazi hose bamutera utwatsi.

Ku giti cye avuga ko magingo aya atari yiheba ndetse ngo afite icyizere cyo kuzatunga imwe muri izi modoka z'inzozi ze.Ubusanzwe imwe igura ibihumbi 360 by'amapaundi ( miliyoni 370 mu manyarwanda).Uyu musore witwa Khent yakuriye muri Philadelphia muri America yemeza ko kuva afite imyaka 7 aribwo yatangiye gutwarwa nubu bwoko bw'imodoka za Rolls Royce nyuma yaho abonye papa we umubyara a azireba kuri interineti. Uyu musore avuga ko kuri ubu afite agahinda ko kuba yimwa akazi kubera iki kirango cyizi modoka afite mu isura ye.



Source : https://yegob.rw/umusore-yimwe-akazi-ubuzima-bwe-bwose-kubera-ikirango-afite-mu-isura-ye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)