Ulrich n'itsinda ayoboye bari mu ruzinduko mu Rwanda ruzamara iminsi itandatu rugamije gushimangira ubufatanye hagati y'impande zombi.
Uwo muyobozi avuga ko bazarebera hamwe ku mibanire mu nzego zitandukanye, akabishingira ku mibanire myiza iri hagati y'ibihugu byombi kandi ifasha abaturage.
IGP Munyuza yavuze ko ubufatanye bushoboka hagati ya Polisi y'u Rwanda na Gendarmerie ya Repubulika ya Santrafurika, cyane mu bijyanye no guhana ubumenyi bw'abakora muri izo nzego zombi.
U Rwanda rusanzwe rufite imikoranire myiza na Santrafurika, cyane cyane mu bijyanye n'umutekano aho kuva mu mwaka wa 2014 u Rwanda rumaze koherezayo abapolisi barwo bagera 2,690 harimo abagore bagera 2,350 bajya mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.
Abo bayobozi bakaba bagiye kurebera hamwe uburyo habaho imikoranire no mu zindi nzego zitandukanye.
Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko rw'iminsi itandatu Umuyobozi Mukuru wa Gendarmerie yo muri Santrafurika azasura n'ibindi bikorwa bitandukanye.
source : https://ift.tt/3EFVQoD