Umwana w'umunyarwanda amaze imyaka 19 aziritse nk'itungo(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Emmanuel ni umusore w'imyaka 19 kuva yavuka ahora aziritse ikiziriko ku kuguru kubera ubumuga bwo mu mutwe yavukanye nk'uko umubyeyi we yabitangarije kuri Youtube.

Uyu mubyeyi avuga ko umwana we yavukiye amezi 9 nk'abandi bana ariko mu kuvuka kwe ntiyigeze arira, hashize amasaha abiri avutse nibwo yarize ,nyuma yakomeje kugaragara mu buryo budasanzwe, ibi byatumye umubyeyi we amujyana kwa muganga kuko yabonaga bidasanzwe. Umwana yarakomeje arakura agejeje mu mezi arindwi nibwo uyu mubyeyi yamenye ko umwana we afite ikibazo.Yatangiye kujya agaragaza ibimenyetso nk'igicuri akagwa hasi bya hato na hato, ariko no mu mitekerereze ye akabona ihabanye n'iyabantu badanzwe.Kuva ubwo yayatangiye kugaragaza ibimenyetso by'abantu bafite indwara zo mu mutwe.

Emmanuel yatangiye kujya amenagura ibintu byose byo mu rugo ku kuburyo atashoboraga kumusiga mu rugo wenyine.Uyu mubyeyi yatangiye kujya amuzirika, nkuzirika itungo aho agiye hose aba amufite ku kiziriko ,kuva icyo gihe kugeza uyu munsi Emmanuel nta jambo na rimwe ashobora kuvuga ,uretse kuvuza induru.Emmanuel yikomerekeje amaso ye kubera guhora yikubitagura.Uyu mubyeyi atangaza ko babayeho mu buzima bubabaje kuko nta bushobozi afite bwo kumuvuza ndetse no kubona amafunguro biragoye.



Source : https://yegob.rw/umwana-wumunyarwanda-amaze-imyaka-19-aziritse-nkitungovideo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)