Umwana w' umukobwa yatangaje uburyo Se umubyara yamusambanyaga imbere ya nyina_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri Leta ya Ondo iherereye mu gihugu cya Nigeria haravugwa inkuru y'umukobwa uzwi ku azina ya Usman Fatima ubana na nyina na papa we akaba arangije amashuri yisumbuye, yatangaje uburyo se yakundaga kumuhatira kuryamana na we imyaka myinshi nyina atabizi.

Usman Fatima yashimangiye ko se uzwi ku izina rya Usman Sani Momoh yamuteye ubwoba ko azamwica naramuka abimenyesheje nyina cyangwa undi muntu uwo ari we wese.

Usman Fatima avuga ibyamubayeho, yagize ati:'Igihe cyose mama yabaga asinziriye mu gicuku, yarazaga akankangura akanjyana mu gikoni kugira ngo dutere akabariro. Byageze aho niyemezaga ko ntagomba kongera kumwemerera gutera akabariro nawe, ariko yanyoherezaga hanze y'urugo mu ijoro, naryamye hanze inshuro nyinshi ku buryo mama atamenyaga niba naraye mu rugo cyangwa ntatashye.Ntabwo yamenyaga ibyanjye, nto n'ubwo yanansuzumaga mu cyumba cyanjye keretse mu gitondo ubwo twabonanaga.Mama yabaga yaryamye yasinziriye cyane, natekerezaga rimwe na rimwe wenda ko papa yakundaga kumuha ibiyobyabwenge bimusinziriza'.

'Iyo namubwiraga ko ngiye kubwira mama ibyo ankorera, yankangishaga kuntera icyuma kugeza mpfuye nindamuka ntinyutse kubibwira umuntu uwo ariwe wese. Yafataga icyuma akantera ubwoba'.

'Nagerageje inshuro nyinshi kubwira mama ariko ntiyanyumva kuko atizeraga ibyo mvuga'.

'Umunsi umwe yaashatse kubikorera murumuna wanjye Usman Jemila, ni bwo nahunze urugo noneho mbona kubibwira abantu'.

'Bimaze kujya hanze, mama w'uyu mukobwa nawe yagize icyo avuga kuri ibi, ati: 'Natangajwe cyane no kumva iby'ibi bintu kuko ukuntu umugabo wanjye yakoraga icyaha nk'iki kandi sinshobore kubimenya numva ari amayobera kuri njye'.

Se mu ibazwa yavuze agira ati: 'Ntabwo nari mfite ubwenge igihe nabaga nateraga akabariro hamwe na Fatima, byari amaboko ya satani'.



Source : https://impanuro.rw/2021/11/14/umwana-w-umukobwa-yatangaje-uburyo-se-umubyara-yamusambanyaga-imbere-ya-nyina_-inkuru-irambuye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)