Umwana w’imyaka 16 wirukanywe n’umukoresha wamuteye inda aratabaza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mwana ubu ufite inda y’amezi arenga atatu, yabwiye IGIHE ko yaje i Kigali gukora akazi ko mu rugo mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, akaza gukora mu rugo rw’umugabo w’imyaka 53.

Uyu mugabo ngo yatangiye amwiyegereza, undi akagira ngo ni impuhwe za kibyeyi na cyane ko uwo mugabo yari mukuru kandi yubatse, afite umugore n’abana.

Rimwe ubwo uyu mugore atari yaraye mu rugo, uyu mugabo yaje kwegera uyu mwana mu masaha y’ijoro, amuhengera asinziriye aramwiyegereza, undi ashidukira hejuru umugabo ari kumukorakora, amubajije ibyo arimo undi amusaga guceceka kuko nagira icyo avuga ‘azamwereka icyo ari cyo.’

Yagize ati “Yaje kundeba abana basinziriye ari mu gicuku, atangira kunkorakora nshidukira hejuru, arambwira ngo arashaka ko turyamana ngo kandi nzabigire ibanga kuko nabyumvana umuntu azanyereka icyo ari cyo.”

Bukeye bwaho umugore we yaje kugaruka, uyu mwana ahita yihutira kumubwira ibyamubayeho, gusa uyu mugore nawe amusaba ko abyihorera agaceceka. Hadaciye kabiri uyu muryango waje guhambiriza uyu mwana umujyana Nyabugogo uramutegera arataha, icyakora ntibamubera imfura kuko bamusigayemo amafaranga ibihumbi 12 Frw yari yakoreye uko kwezi.

Akigera iwabo, umubyeyi ntabwo yamwakiriye neza kuko n’ubundi atifuzaga ko ajya gukorera amafaranga i Kigali, ari nayo mpamvu yabanje kumwirukana, ariko nyuma aza kugirwa inama yemera kumugarura mu rugo.

Nyuma y’igihe gito, umubiri w’uyu mwana watangiye guhinduka, yagerageza kuvugana n’aho yahoze akora ntibamwitabe. Kuri ubu uyu mwana ari kuvuga ko abayeho mu buzima bubi, aho nta mikoro afite kandi akaba ari kwitegura kubyara, akibaza uburyo azakomeza kubaho muri ubu buzima.

Uyu mwana kandi yavuze ko yamaze gutanga ikirego mu Murenge wa Kinazi, ariko agasaba n’izindi nzego zirimo Polisi kumufasha gukurikirana umugabo wamuhohoteye.




source : https://ift.tt/3CqPcRC
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)