Umwana w'umukobwa w'imyaka 11 yarokotse impanuka y'indege abandi barapfa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo ndege yari itwaye abantu batanu, ngo yahanutse igeze hafi y'Ikibuga cy'indege cya Welke Airport mu Majyaruguru ya Michigan, nk'uko byatangajwe na Polisi ya Charlevoix.

Umwe mu barinda ku nkombe abinyujije ku rubuga rwa twitter, yari yabanje kuvuga ko harokotse abantu babiri muri iyo mpanuka, ariko nyuma abayobozi bavuga ko hapfuye abantu bane harimo na Se w'uwo mwana w'umukobwa warokotse.

Ubuyobozi bwatangaje ko uwo mwana warokotse yari ajyanywe mu Bitaro bya McLaren by'i Petoskey aho muri Michigan.

Mu gihe yari muri iyo ndege yari imujyanye kwa muganga, ngo abaganga bagendaga bamwongerera umwuka.

Gusa, ubuyobozi bwirinze gutangaza imyirondoro y'abo bandi baguye muri iyo mpanuka, kuko ngo bisaba kubanza kumenyesha imiryango yabo.

Icyateye impanuka y'iyo ndege nticyahise kimenyekana, ngo bisaba kubanza gukora iperereza ryimbitse.




source : https://ift.tt/3wMmdXv
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)