Ni igitabo cyiswe ‘The Pursuit of Porsha: How I Grew Into My Power and Purpose’ kizajya hanze ku wa 30 Ugushyingo 2021.
Variety yatangaje ko uyu mugore wagaragaye muri filime “The Real Housewives of Atlanta”, mu gitabo cye agaragaza ko R Kelly yatumye ahungabana akamugusha mu mutego wo kumujyana mu gitanda bagasambana. Porsha ubu ufite imyaka 40 y’amavuko, yamenyanye n’uyu muhanzi ubwo yari afite imyaka 25.
Hari aho yagize ati “Nari nishyize muri uyu mwanya. Mvuga nti iki nicyo ugomba gukora. Ugomba kubikora. Nari mfite ibyo nkora byanjye, mfite aho mba. Ni imyumvire nari narashyizwemo n’abagabo yo kumva ko banduta. Nkumva ko mfite agaciro mu gihe babivuze. Ntekereza ko njye kugira iyo myumvire byatumye amfatirana.”
Akomeza avuga ko atafashwe ku ngufu na R Kelly kubera ko ari icyamamare ahubwo buri mugabo yari kumufatirana kubera ibihe yari arimo.
Agaragaza ko igihe cya nyuma yasuye uyu muririmbyi yari afite ibirori birimo abakobwa benshi bahateraniye.
Ati “Ku munsi wa nyuma nasuye R Kelly abakobwa 20 cyangwa 30 bari bitabiriye ibirori yari yakoresheje. Bamwe bari bahamaze ibyumweru.”
Akomeza avuga ko icyo gihe yumvise abakobwa barira bari gukubitirwa mu rugo rw’uyu mugabo agasaba gutaha. Nyuma yagiye asabwa na R Kelly kumusura ariko akabyanga kubera ibyo yari yahabonye.
Ati “Ubwo nageraga mu rugo nasanze nikubise ku rukuta. Nari nahungabanye. Mfite gushidikanya ku mpamvu ibyabaye byambagaho kandi ndi umukobwa mukuru.”
Yavuze ko yongeye guhura na R Kelly mu kiganiro yakoranaga n’undi muntu cyitwa “Dish Nation” . Icyo gihe nabwo uyu muhanzi yashatse kongera kumuguyaguya ariko undi amubera ibamba.
Ati “Icyo gihe byari bitangaje kuba yaragerageje kongera kuvugana nanjye na none. Naratekereje nti nagiriye ibihe bibi iwawe turi kumwe, biri mu byabaye mu buzima bwanjye ntazibagirwa none ntabwo unyibuka? Ibi byabaye kenshi none ntuzi ko ndi umuntu umwe.”
Porsha Williams avuga ko ubwo R Kelly yari akurikiranyweho guhohotera abagore ari umwe mu bavuganye na Polisi.
Muri Nzeri R. Kelly yahamijwe ibyaha byiganjemo ibyo guhohotera abagore no gusambanya ku gahato abarimo abatarageza imyaka y’ubukure.
Biteganyijwe ko hazatangazwa imyanzuro y’urukiko ku wa 4 Gicurasi 2022 ashobora gufungwa imyaka myinshi cyangwa agakatirwa burundu. R.Kelly agiye kujya kuburana urundi rubanza muri Chicago mu minsi iri imbere.
source : https://ift.tt/3xnc4R9
May your suffering bring Glory to God in Jesus name. Amen
ReplyDelete