UPDATE : Hamenyekanye umubare w'inyeshyamba zaguye mu gitero cy'i Bukavu n'izafashwe mpiri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iriya mirwano yamaze umwanya munini ubwo abatuye muri kariya gace bakomeje kumva urusaku rw'amasasu y'inyeshyamba zariho zikozanyaho n'ingabo z'igihugu.

Ubu amakuru atangazwa na Guverineri w'Intara ya Kivu y'Amajyepfo, Theo Ngwabidje Kasi, ni uko abasirikare b'Igihugu bivunnyemo inyeshyamba esheshatu ndetse bagafata mpiri 36 ndetse n'intwaro zigera kuri 14.

Icyakora ngo no ku ruhande rw'inzego z'umutekano z'igihugu bapfushije abantu kuko abasirikare babiri n'Umupolisi umwe basize ubuzima muri iriya mirwano.

Iriya mirwano yakomeje kumvikanamo amasasu menshi arimo ay'imbunda nini n'into, yabaye ubwo ziriya nyeshyamba zagabaga igitero ku birindiro by'abasirikare ndetse n'iby'Abapolisi b'Igihugu bituma izi nzego z'umutekano zishakisha bariya barwanyi.

Ngo bakomeje kubahiga bukware mu bice birimo Walungu, Kavumu na Nyangezi muri Kivu y'Amajyepfo.

Abaturage batuye muri biriya bice na bo bakomeje kuvuga ko bagizweho ingaruka n'iriya mirwano ndetse ko hari n'abahasize ubuzima gusa inzego z'umutekano n'iza Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntiziratangaza umubare w'abasivile bahasize ubuzima.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/article/UPDATE-Hamenyekanye-umubare-w-inyeshyamba-zaguye-mu-gitero-cy-i-Bukavu-n-izafashwe-mpiri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)