Urayeneza Gerard ubu araburana ubujurire mu Rugereko Rwihariye rw'Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza.
Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kane tariki 11 Ugushyingo 2021, Umucamanza yabanje guha ijambo umutangabuhamya Nkurunziza Emmanuel uri mu bashinja uregwa.
Nkurunziza Emmanuel yabwiye Urukiko ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, Gerard yari atunze umuryango wo kwa Emmanuel Nkurunziza, ngo yajyaga abona Gerard afite imbunda akajya ayishyira mu modoka yo mu bwoko bwa taxi, yavuze ko nta muntu yabonye Gerard yica.
Abashinjura bati iki ?
Nyuma ya Emmanuel hahawe ijambo ryahawe umutangabuhamya wa mbere ushinjura witwa Jerome Musoni wavuze ko Urayeneza Gerard mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata, 1994 yamubonye igihe gito kuko Gerard yahise ajya iwabo i Mbuye (aho akomoka).
Ati 'Gerard muzi ari inyangamugayo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.'
Musoni yongeyeho ko mu ntangiriro z'urubanza hari umugore witwa Ahobantegeye Charlotte (yakoraga muri Kaminuza ya Gitwe Gerard yayoboraga ngo bari bifitanye ibibazo Gerard amurega kunyereza umutungo wa Kaminuza), yaguze inzoga 'Bierre' ngo arazimuha arasinda bituma yandika ibaruwa ishinja Gerard ibitaribyo abitewe n'inzoga yari yaguriwe.
Ati 'Nta mbunda nabonanye Gerard nta n'iyo nabonanye abana be.'
Hahawe ijambo kandi umutangabuhamya Ngendahayo Denys we yaranzwe no gusaba imbabazi kuko yashinje Gerard Urayeneza mu ntangiriro z'urubanza rwe, yumvikanaga avuga ko yashukishijwe ibiryo n'amafaranga yahabwaga n'uwitwa Ahobantegeye Charlotte (yari asanzwe akora muri Kaminuza ya Gitwe).
Ati 'Natse umuryango wa Urayeneza Gerard imbabazi n'ubutabera kubera ibyo nashinje Gerard bitaribyo.'
Denys wakunze gukurura amarangamutima y'abari mu Rukiko kuko byinshi mu byo yavugaga abakurikiraga iburanisha basekaga, yavuze ko ubuhamya yatanze mu Bugenzacyaha (RIB) atari byo abubwo ko yabaga yatewe ubwoba kandi muri iyo minsi yari afite ikibazo cy'ihungabana (uburwayi).
Ati 'Ahobantegeye Charlotte yize Kaminuza yandushaga ubwenge ibyo navugaga byose ni we wabaga wabimbwiye, ariko ntibyari ukuri gusa yabaga yampaye akawunga n'umuceri maze akambera Mwarimu nta kintu kibi nzi kuri Gerard na bagenzi be.'
Nyuma hahise hahabwa ijambo umutangabuhamya Nyirasanande Beatrice avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 iba, mu ntangiriro Gerard atari muri Gitwe ahubwo ko yari iwabo i Mbuye
Ati 'Gerard muzi afite Bibiliya, simuzi afite imbunda.'
Yongeyeho ko hari umugabo witwa Kamanzi (Umuvandimwe wa Nyirasanande kwa Se wabo) wamushishikarije gushinja Gerard ko yagize uruhare rwo kwica musaza we (wa Nyirasanande) kandi abeshya atari byo.
Urukiko rwasoje iburanisha rya none ruha ijambo umutangabuhamya witwa Mukamana Immaculee wavuze ko azi Gerard ari Umuganga, yongeraho ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 atigeze abona Gerard kuko yari yaragiye i Mbuye iwabo.
Ati 'Gerard we n'abana be nta mbunda bigeze, bize ubuganga ahubwo ubu Akarere kacu kabuze Abaganga b'inzobere.'
Mukamana yakomeje avuga ko abandi bafunganwe na Gerard na bo nta kibi abaziho ko icyo azi kuri Nyakayiro Samuel (ufunganwe na Gerard) yari ahagarariye IBUKA bahurira mu nama (na Mukamana).
Umucamanza yavuze ko iburanisha ku rubanza rwa Gerard Urayeneza na bagenzi be baregwa ibyaha byo Kuba ikitso ku cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi n'icyaha cyo gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, rizasubukurwa ku wa 30/11/2021 humvwa abandi batangabuhamya.