Urugendo rw’imyaka itatu ya Tomtransfers mu Rwanda: Isomo ku ishoramari ry’Abanyarwanda baba mu mahanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ugereranyije n’umubare w’abahatuye, abaza gushora imari mu Rwanda ni mbarwa, atari uko babuze ubumenyi n’ubushobozi ahubwo kubera imyumvire yaba ishingiye kuri politiki cyangwa ubwoba bw’uko imishinga yabo idashobora gutera imbere kubera ko baciwe intege n’abirirwa basebya u Rwanda.

Abatinyutse bagashora imari yabo mu gihugu cyababyaye, ubu bishimira ko hari intambwe bamaze gutera, ahubwo batinyura n’abandi bataratera iyo ntambwe.

Sosiyete ya Tomtransfers ni urugero rwiza rw’ishoramari ryinjiye mu gihugu rivuye muri Diaspora.

Iyi sosiyete imaze imyaka itatu itangiye gukorera mu Rwanda, ariko yari isanzwe ikorera mu Bubiligi. Yashinzwe na Munyaneza Thomas wari umaze igihe aba mu Burayi.

Iri mu bucuruzi burimo ubujyanye no gukodesha no kugurisha imodoka, gukodesha no kugurisha ‘apartments’, igaraje ndetse na supermarket.

Umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Tomtransfers, Ngiruwonsanga Jean Damascène , yabwiye IGIHE ko kuva batangira gukorera mu Rwanda bataricuza ki cyemezo, asaba abandi Banyarwanda baba mu mahanga kwitabira gushora imari mu gihugu.

Ati “Mu 2011 Tomtransfers yakoraga ibijyanye n’ingendo zo kuvana abantu ku kibuga cy’indege cya Zaventem i Bruxelles ibajyana mu mijyi itandukanye y’i Burayi. Rwanda Day ibaye kubera impanuro n’inama Perezida wa Repubulika agira aba-diaspora tuza gushora imari mu gihugu, nawe ajya muri uwo mujyo araza ashinga iyi sosiyete mu Rwanda mu 2019.”

Iyi sosiyete yatangiye ikodesha ndetse inagurisha imodoka mu Rwanda nyuma yagura ibikorwa itangiza igaragaje ry’imodoka, ijya no mu gukodesha inzu zigezweho zizwi nka ‘Jannah’s apartments na Karatom Apartments’.

Iyi sosiyete kandi iri mu bucuruzi bwa supermarkets, aho ifite izwi nka ‘Nael’s Supermarkets’. Kuri ubu ifite supermarkets ebyiri ziherereye ku Kicukiro.

Ngiruwonsanga yavuze ko hari icyuho kinini iyi sosiyete imaze kuziba mu bijyanye n’ingendo, aho kuruhukira cyo kimwe no kugabanya ubushomeri mu rubyiruko. Ni ibintu avuga ko byaturutse ku rukundo Munyaneza yakunze igihugu agafata umwanzuro wo kuva mu Bubiligi akajya gushora imari mu Rwanda.

Ati “Abanyarwanda muri hanze, uyu ni umwanya mwiza wo kuza gushora imari mu Rwanda, aho muri ni iw’abandi. Mwikwita ku bantu navuga ngo bari muri politiki ishaje y’ibintu byahise bitari ngombwa.”

“Mwime amatwi abantu babaca intege, umwanya muto mubonye ntube umwanya wo kwiyangiza mu iterambere ahubwo muvuge muti reka tuze twubake igihugu kuko twabonye amafaranga hariya, kuko twabonye ubumenyi hariya tuze gushora imari hano.”

Hari ababa muri Diaspora bangisha abandi u Rwada

Ngiruwonsanga yavuze ko hari abantu batuye hanze, kubera amateka y’igihugu, bafitiye urwango ubuyobozi bw’u Rwanda, barangiza bakagenda baroga abandi bagatuma bataza guteza igihugu imbere.

Yagize ati “Hari umuntu ujya hariya, kubera urwango afitiye ubuyobozi cyangwa se n’ibibazo yifitiye ubwe ku giti cye, agahita ashaka kugira ngo abigire nk’aho ari rusange akagenda abiba uburozi bw’ibitekerezo bibi mu bandi. ati ‘buriya mu Rwanda nutangira gukora amafaranga yawe barayajyana n’ibindi’, ibyo ntabwo aribyo.”

“Iyo uri hanze buriya ntabwo ushobora kwikuramo amaraso y’Ubunyarwanda ngo uyajugunye, uri Umunyarwanda, bivuze ko wagira ubwenegihugu bw’ikihe gihugu, wagira gute uri Umunyarwanda mu maraso.”

Yakomeje asaba Abanyarwanda baba mu mahanga gukunda igihugu bakigira kuri Munyaneza bagashora imari mu Rwanda bakurikije ubumenyi bamaze kunguka n’abo bamaze kumenyana, bityo bakagira uruhare mu guteza imbere igihugu.

Ati “Iki gihugu ntabwo kizubakwa n’undi uwo ari wese kizubakwa n’amaboko y’Abanyarwanda, ayo maboko y’Abanyarwanda baba mu mahanga nk’ayo Munyaneza yazanye, uyu munsi akaba ari gukora ishoramari ryiza mahanga arakenewe.”

Uruhare rwa Tomtransfers mu iterambere ry’u Rwanda

Ubu sosiyete ya Tomtransfers imaze guteza imbere u Rwanda mu bikorwa bitandukanye, aho yafashije abantu bajyaga bakenera imodoka ariko badafite ubushobozi bwo kuzigura ikazibakodesha mu gihe cyose bifuza cyangwa se abantu bashaka kuzigura badafite amafaranga ahagije bakishyura igice kimwe andi bakazayishyura bayabonye.

Ngiruwonsaga yavuze ko ibi byose babitekerejeho mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda.

Ati “Umuntu ashobora kuba adafite amafaranga yose yo kugura imodoka, akaza agatanga 70% by’imodoka ashaka akayitumiza, ako kanya icyo tumufasha duhita tumuha imodoka agendamo ku buntu. Imodoka ye yazaza na bwa bushobozi bwa 30% busigaye ugasanga yamaze kubwegeranya agahita abwishyura agatwara imodoka ye akadusubiza iyacu.”

Uretse imodoka, iyi sosiyete yanorohereje abakodesha ibyumba cyangwa inzu zo kuruhukiramo, aho umuntu ashobora kwishyura icyumba kimwe mu nzu irimo ibyumba bitandatu cyangwa bine, akaba aricyo akoresha bitabaye ngombwa kwishyura inzu yose.

Uretse ibi hari Abanyarwanda barenga 100 bamaze guhabwa akazi mu mishinga itandukanye y’ubucuruzi ikorwa na Tomtransfers, ndetse ubu bamaze kwiteza imbere ku buryo bugaragara.

Munyaneza yavuze ko Tomtransfers ifite intumbero yo gukomeza guteza imbere u Rwanda na Afurika muri rusange, aho bafite gahunda yo kuzageza ibikorwa byabo mu Turere twose tw’u Rwanda ndetse no mu bihugu bitandukanye bya Afurika ku buryo abakozi bashobora kwiyongera, abantu bakava mu bushomeri.

Inyubako nkuru itangirwamo serivisi zitandukanye za Tomtransfers iherereye mu Karere ka Kicukiro
Zimwe mu modoka zigurishwa na Tomtransfers
Iyi ni imwe muri apartments za Tomtransfers
Iyi ni 'salon' y'imwe mu nzu za Tomtransfers
Imodoka zabo nibo bazikorera iyo zagize ikibazo
Zimwe mu mudoka zikodeshwa na Tomtransfers
Bakanika n'izindi modoka zose si ngombwa gusa iza Tomtransfers
Mu igaraje rya Tomtransfers haba harimo ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu gukora imodoka
Nyuma yo gukodesha no kugurisha imodoka, Tomtransfers yaguye ibikorwa itangira no gukodesha apartments

Amafoto: Nzabirinda Théoneste




source : https://ift.tt/3qMq8SS
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)