Uruhare rwa ‘Mvura Nkuvure’ mu kunga abakoze Jenoside n’abayikorewe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mvura Nkuvure, ni uburyo bukoreshwa n’umuryango Prison Fellowship, ukora ibikorwa by’isanamitima mu Banyarwanda, bumaze gufasha imiryango isaga 3000 kwiyunga.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Ugushyingo 2021, abaturage bo mu Karere ka Bugesera, mu Murenge wa Mareba, Akagari ka Gakomeye basoje gahunda y’amahugurwa bahawe n’uyu muryango mu byumweru 15 bishize, agamije kubafasha kunga ubumwe no komora ibikomere by’umutima.

Abahugurwa n’uyu muryango ni abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abayigizemo uruhare.

Binyuze muri gahunda ya Mvura Nkuvure, ababana mu rwikekwe rurashira kuko intego yayo ari ukunga abanyarwanda, gukuraho urwikekwe no kwishishanya bagaharanira gufashanya mu rugamba rw’iterambere nk’uko Niyibizi Agnes abigarukaho.

Niyibizi w’imyaka 65 yasobanuye urugendo rwamugejeje ku kwiyunga n’uwamwiciye basaza be, yagaragaje ko byari byaranamuciye mu rusengero kugira ngo batazahura ariko Mvura Nkuvure yakemuye ibyo byose.

Ati “Nahoranaga ubwoba kuko sinifuzaga no kurebana na we mu maso. Ntangiye guhabwa ubujyanama muri Mvura Nkuvure, nagiye mbona ko nari mfite ibibazo bikomeye.”

“Ubu nsigaye mufata nk’umuvandimwe kuko ndamureba nkamubonamo umuryango wanjye nabuze. Ndashima cyane iyi gahunda ariko nzi ko hari n’abandi babayeho nk’uko nari meze bityo nifuza ko ibikorwa by’isanamitima byakomeza kubaho bikagera kuri bose.”

Umwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma yo gufungurwa na we avuga ko yahoranaga ubwoba, akibaza uko azabana n’abasigaye mu muryango yahemukiye ariko kugeza ubu bamaze kwiyunga ndetse babanye neza.

Umuyobozi Wungirije wa Prison Fellowship Rwanda, Ntwali Jean Paul, yavuze ko kugeza ubu ibikorwa by’isanamitima bigenda bitanga umusaruro wo kongera guhuza Abanyarwanda ndetse no gusenyera umugozi umwe mu guharanira iterambere.

Ati “Ni uburyo bufasha abantu gukira ibikomere byo mu mutwe, bigafasha abantu mu mibanire, gufatanya mu bikorwa by’iterambere no kubaka icyizere cyabo. Gahunda zacu zafashije mu gutanga amakuru atari yaratanzwe ndetse tubasha guhuza abakoze ibyaha ndetse n’ababikorewe kugira ngo basabane imbabazi.”

Mu Karere ka Bugesera habarurwa amatsinda 32 yahuguwe na Prison Fellowship Rwanda muri gahunda ya Mvura Nkuvure, biteganyijwe ko buri tsinda rigiye guhabwa miliyoni 10 Frw agamije gushorwa mu mishanga inyuranye y’iterambere.

Abaturage bo mu Karere ka Bugesera bagaragaje ko gahunda ya Mvura Nkuvure yabomoye ibikomere
Ubuyobozi bwa Prison Fellowship Rwanda bugaragaza ko gahunda ya Mvura Nkuvure itanga umusaruro
Nyuma y'igihe cy'ibyumweru 15 bigishwa, abaturage bo mu murenge wa Mareba bavuga ko basigaye bahuje urugwiro



source : https://ift.tt/2ZV5XqE
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)