Aba bagabo bafashwe mu bihe bitandukanye mu kwezi gushize, Urukiko rukaba rwarasanze hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho icyaha cyo guhiga, kugurisha, gukomeretsa cyangwa kwica inyamaswa iri mu bwoko bw’inyamaswa bukomye.
Mu kwiregura Murokozi Desire uri mu baregwa ahakana icyaha aregwa, agasobanura ko Kaburaburyo Cyriaque nawe bareganwa, yamubwiye ikibazo cy’umuntu ushaka ko bakorana ubucuruzi bw’amahembe y’inzovu akamuhakanira ko atabijyamo, kubera ko akazi akora katabimwemerera.
Icyakoze yemera ko yahuriye muri hoteli na Imanishimwe Gedeo ari kumwe na Kaburaburyo, bakamusobanurira neza iby’ubwo bucuruzi bw’amahembe y’inzovu, ariko ntiyabyumva.
Nyuma aba bagabo baje gupanga gukomeza guhurira i Kigali aho bahuriye inshuro enye, kandi ibiganiro byabo buri gihe bikaba byaribandaga ku bucuruzi bw’amahembe y’inzovu.
Ku ruhande rwa Kaburaburyo, yahakanye ibyo aregwa, ndetse avuga ko ibyo yaba yaravugiye mu itangazamakuru bidakwiye guhabwa agaciro kuko ntacyo yemera mu byo yarezwe.
Ibi byashimangiwe n’umwunganizi we, Me Ngendakuriyo Celestin, wavuze ko umukiliya we yaje i Kigali atazanywe no gucuruza amahembe kuko nta kintu na kimwe kibigaragaza.
Ku ruhande rwa Bagabo Bahimuzi Nicodeme nawe uri mu baregwa, yahakanye icyaha ashinjwa kuko atigeze akora ubucuruzi bw’amahembe y’inzovu yewe akaba nta huriro afitanye n’amahembe y’inzovu yafashwe.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ubwirengure bw’aba bagabo burimo kwivuguruza, busaba ko bafungwa mu gihe cy’iminsi 30.
Urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye kandi zihagije zagezweho mu iperereza ryakozwe zituma aba bagabo bose bakekwaho icyaha cyo guhiga, kugurisha, gukomeretsa cyangwa kwica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye, bityo rutegeka ko bafungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry yari aherutse kuvuga ko aba bagabo bafashwe mu bihe bitandukanye, aho bakoresheje u Rwanda nk’inzira yo gukomeza ubucuruzi bwabo.
Icyo gihe yaragize ati “Bafashwe mu bihe bitandukanye bakaba barafashwe bakurikiranyweho kugeza mu Rwanda ibiro bigera kuri 45 by’amahembe y’inzovu bagamije kubigurisha. Yafatiwe mu modoka y’umudipolomate yakoreshwaga n’umukozi wayo wa SINELAC, u Rwanda barukoresha nk’inzira kuko siho bayagurisha cyangwa bayakura."
Dr Murangira, yongeyeho ko ifatwa ry’aba bagabo ari umuburo ugaragaza ko umuntu wese ushaka gukoresha u Rwanda nk’inzira y’ubucuruzi butemewe nta mahirwe afite kuko Rwanda rutazamera kuba icyambu cy’abanyabyaha.
Biteganyijwe ko urukiko nibahamwa n’iki cyaha bazafungwa imyaka iri hagati y’itanu n’irindwi n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya miliyoni 5 Frw na 7 Frw.
source : https://ift.tt/3DT9wN3