Urukiko rwategetse Rwiyemezamirimo Mbaduko Jimmy kwishyura miliyoni zisaga 81 FRW #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urukiko rwategetse Mbaduko Jimmy kwishyura Miliyoni 81,550,433Frw mu rubanza rwaregwagamo Zigama CSS na La Palisse Hotel Nyandungu.

Mu ntangiriro z'Ukwakira twabagejejeho inkuru yavugaga ko Banki ya Gisirikare Zigama CSS na La Palisse Hotel Nyandungu y'umunyemari Augustin Mukezangabo na rwiyemezamirimo witwa Mbaduko Jimmy uri muri batatu batsindiye isoko ryo kuvugurura La Palisse Hotel Nyandungu aho kuvugurura izo nyubako byari bifite agaciro ka Miriyali 1,8Frw.

Iri soko ryari ryaratsindiwe na ba rwiyemezamirimo batatu aribo Uwamahoro Claudine nyiri Sosiyete yitwa Active CM Invetment Ltd, Nkurikiyimfura Alexis nyiri Sosiyete yitwa Qualicons Ltd na Sosiyete yitwa Mukeramirimo Construction Ltd.

Aya masezerano yo kuvugurura inyubako za La palisse Hotel Nyandungu yasinywe n'impande zombi mu Ukuboza 2020 bigeze muri Gicurasi 2021 amasezerano araseswa ku bwumvikane impande zombi zagiranye kuko hari ibyo abatsindiye isoko batarimo bubahiriza babara imirimo bari bamaze gukora basanga bamaze gukora imirimo ifite agaciro ka Miliyoni 144,400,000Frw.

Izi Miriyoni zagombaga kugabanwa na Sosoyete eshatu zatsindiye isoko.Uwamahoro Claudine na Nkurikiyimfura Alexis bo bavuga ko ayo mafaranga yahawe Mbaduko Jimmy wenyine kandi imirimo yarakozwe na Sosoyete eshatu bahagarariye.

Uwamahoro na Nkurikiyimfura bavuga ko bagerageje gutambamira ko ayo mafaranga Mbaduko Jimmy atayafata ariko bikaba iby'ubusa.

Ubwo bari mu rukiko rw'ubucuruzi mu Ugushyingo 2021 babwiye umucamanza ko bandikiye La Palisse Hotel Nyandungu bayisaba kudashyira kuri konti ya Mbaduko Jimmy ayo mafaranga ariko La Palisse ikabirengaho ikayashyira kuri konti ya Mbaduko Jimmy iba muri Banki ya Gisirikare ya Zigama CSS.

Uwamahoro na Nkurikiyimfura babwiye urukiko ko nyuma yo kumenya ko La Palisse Hotel Nyandungu yashyize amafaranga kuri konti ya Mbaduko Jimmy iri muri Zigama CSS babimenyesheje ubuyobozi bwa banki nabo bubirengaho barayamuha.

Uwamahoro na Nkurikiyimfura bavuze ko amafanga yageze kuri konti Saa mbili za mu gitondo,nyuma Mbaduko Jimmy agahita ayakuraho yose kandi banki yari yamenyeshejwe ko ayo mafaranga igomba kuyafatira.

Nyuma y'aho Mbaduko Jimmy aherewe ayo mafaranga,Uwamahoro Claudine na Nkurikiyimfura Alexis bahise batanga ikirego mu rukiko rw'ubucuruzi barega La Palisse Hotel Nyandungu,Zigama CSS na Mbaduko Jimmy kuko banki yahaye umuntu umwe amafaranga kandi yaragombaga kuyagabana na bagenzi be babiri.

Uru rubanza rwaburanishijwe kuwa 27 Ukwakira 2021 Umucamanza arusoma kuwa 10 Ugushyingo 2021.

Mu Cyemezo cy'urukiko gifite amapaji 78 Umucamanza yategetse Sosiyete Mukeramirimo Construction Ltd ya Mbaduko Jimmy kwishyura Nkurikiyimfura Alexis Miriyoni 71,258,767Frw kuko ariko Nkurikiyifura Alexis yagombaga guhabwa nk'umwe mu bari bafitanye amasezerana na La Palisse Hotel Nyandugu.

Umucamanza yanategetse ko Mbaduko Jimmy yishyura Uwamahoro Claudine Miriyoni 10,291,666Frw kuko ahwanye n'imirimo yokoze.

Aba ba rwiyemezamirimo bahise bajururira icyemezo cy'urukiko rw'ubucuruzi mu rukiko rukuru rw'ubucuruzi kuko batanyuzwe n'icyemezo cy'umucamanza bavuga ko Zigama CSS na La Palisse batagombaga kuva muri uru rubanza kuko Mbaduko Jimmy urukiko rwategetse ko agomba guha amafaranga abo bafatanije imirimo yo gusana La Palisse Hotel Nyandungu ayo mafaranga atayafite.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/urukiko-rwategetse-rwiyemezamirimo-mbaduko-jimmy-kwishyura-miliyoni-zisaga-81

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)