Urukundo ruraryoshye hagati ya Meddy na Mimi. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo gukora ubukwe bakemeranya kubana nk'umugabo n'umugore Ngabo Medard Jobert na Mimi Mehfira bakomeje kwereka abakunzi babo uburyo bakomeje kuryoherwa n'ibyiza by'urukundo mu mitoma ivuza ubuhuha ku mbuga nkoranyambaga.

Nyuma y'amezi macye basezeranye kubana , Meddy na Mimi bakomeje kugenda bagaragarizanya urukundo ariko ahanini ugasanga binyura mu bihangano by'umugabo aho yatakagizaga umwiza w'umunya Ethiopia Imana yamugeneye kuba uwe akaramata mu ndirimbo zirimo nka Queen Of Sheba na My Vow.

Mimi nawe ntazuyaza akaba yafashe umwanya amutakagiza mu mutoma usigirije ugaragaza ko rwose yashimye uwo yahawe na Rurema aho yanditse agira ati:'Umugisha wanjye, ndagukunda Ngabo, urihariye.'

Aya magambo akaba yayanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Meddy nawe amugaragariza ko anyuzwe nibyo akoze kandi amubwira ayasangiza abamukurikira.



Source : https://yegob.rw/urukundo-ruraryoshye-hagati-ya-meddy-na-mimi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)