Urukundo rw'aba bombi rumaze iminsi rwigaragaza ku mbuga nkoranyambaga, aho buri wese adatinya gusangiza abamukurikira amarangamutima ye ku mukunzi we.
Mu minsi ishize Rammy Galis abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagaragaje ko umutima we yawuhariye Uwamahoro wiyamamaje mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019.
Ati 'Nibyo ndi icyamamare ariko mfite umutima umwe, naguhisemo nk'umugore umwe ku Isi yose.'
Ni amagambo yakurikiwe n'aya Uwamahoro wunze mu ry'umukunzi we, amushimira urukundo ari kumuha ndetse amwizeza ko na we ari we yahisemo mu bo bahuye bose ku Isi asaba Imana kuzarinda urukundo rwabo.