Urusobe rw’ibibazo by’abakorera mu isoko rishya rya Muhanga; kuri bamwe ubukode bwikubye inshuro 10 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri soko rishya rya Muhanga ryatangiye gukorerwamo muri Kamena 2021, nubwo imirimo yo kuryubaka itararangira neza kuko igeze kuri 80%.

Bamwe mu baricururizamo baganiriye na IGIHE bagaragaje ko nubwo bagiye mu isoko rya kijyambere bahuye n’imbogamizi zo kwishyura ubukode buri hejuru, mu gihe abakiriya baryinjiramo ari mbarwa.

Impamvu bashingiraho bagaragaza ko ubukode buri hejuru ni uko isoko bakoreragamo mbere bishyuraga 8000 Frw, abandi bakishyura ibihumbi 250Frw, ariko abakorera muri iri soko nk’abacuruza imboga n’imbuto n’ibindi bishyura ibihumbi 30 Frw mu gihe abacuruza imyenda bakorera mu igorofa ya gatatu bishyura ibihumbi 80 Frw, mu ya kabiri bakishyura ibihumbi 100 Frw naho hasi bakishyura ibihumbi 150 Frw na ho imiryango yo hanze yishyurwa ibihumbi 250 Frw.

Umwe mu baganiriye na IGIHE yagize ati “Muri iri soko duhura n’imbogamizi nyinshi zo kwishyura amafaranga menshi kandi nta bakiliya tubona. Impamvu ya mbere ni ukuba ibicuruzwa bivangavanze bigatuma abakorera hejuru tutabona abakiliya. Nkanjye kubona ubukode birangora cyane bitewe n’uko ahanini buri hejuru kandi n’ibyo ncuruza ari bike. Bisaba gushyiramo andi mafaranga ava mu bindi bikorwa kugira ngo ubucuruzi budahagarara ariko meze nk’uri gukorera mu gihombo.”

Umucuruzi w’imboga yagize ati “Dufite ikibazo cy’ahantu hahenze dukorera kandi nta bakiriya. Twifuza ko batugabanyiriza ku giciro, icyifuzo cyacu twakijeje ku buyobozi kandi buracyizi dukeneye ko hagira igikorwa.”

Mugenzi we yagaragaje ko nta mucuruzi wemerewe kugera hanze y’isoko ngo abe yazana umukiliya mu rwego rwo kumuyobora kandi iyo umukiliya asanze ibyo ashaka umucuruzi atabifite ngo ntiyemerewe kumurangira mugenzi we kuko acibwa amande y’ibihumbi 100 Frw.

Perezida w’abacuruzi mu isoko rishya rya Muhanga, Rukazabyuma Emile, nawe aheruka kubwira IGIHE ko ibi biciro bibabangamiye.

Yagize ati “Nkanjye aho nkorera ahareba ku muhanda munini Kigali-Huye, nishyura ibihumbi 250 Frw. Twese ntabwo ibiciro tubyishimiye kuko birahanitse, turateganya kwandikira ba nyir’isoko n’akarere bakaba batugabanyiriza ibiciro.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko bagiye gukora ubuvugizi amafaranga akagabanywa.

Hari abatemerewe gukandagizamo ikirenge

Kuva iri soko ryatangira gukorerwamo ku wa 1 Kamena 2021, hashyizweho amabwiriza arigenga ndetse atangarizwa n’abacuruzi ubirenzeho agahanwa.

Muri ayo mwabwiriza harimo ko abacuruzi badakorera muri iri soko batemerewe kuryinjiramo, abakora umurimo w’ubudozi n’undi ushobora kuba azwiho ubucuruzi hafi y’isoko.

Guverineri Kayitesi yabwiye IGIHE ko impamvu abadozi batemerewe kuryinjiramo ari uko bahawe agakiriro kabo gakorera hafi ya gare kandi ko bari muri Koperative, bitaba bisobanutse ko bakora batatanye kandi barubakiwe ahantu habagenewe.

Muri ayo mabwiriza kandi harimo kuba abazwi ku izina ry’abapyesi cyangwa abakomisiyoneri (ni umuntu udacururiza mu isoko runaka ariko ushobora gufasha ugiye guhaha kubona aho ibicuruzwa biri akaza guhembwa n’umucuruzi) ubuyobozi bw’isoko bwagaragaje ko batemewe ndetse banacibwa amande, abandi bagafungwa.

Aha niho abacuruzi bagagariza imbogamizi zo kuba no mu gihe umucuruzi usanzwe ahakorera na we atemerewe kurangira umukiliya mugenzi we ucuruza ibyo adafite kuko bifatwa nko kubangamira ubwisanzure bwo kugura no gucuruza.

Ingingo ya gatandatu y’amabwiriza yometse ku nkuta z’isoko, igaragaza ibihano bihabwa umucuruzi wagaragaye muri ibyo bikorwa birimo gucibwa ibihumbi 100 Frw by’amande ku nshuro ya mbere, yasubira agacibwa amande nk’ayo hakiyongeraho kwihanangirizwa imbere y’ubuyobozi bw’isoko naho ku nshuro ya gatatu akamburwa aho akorera ngo kuko aba agaragara nk’ugamije gusenya isoko.

Hari n’abafungirwa mu isoko

Hari bamwe mu bakorera muri iri soko bagaragaje ko impungenge kuko harimo icyumba gifungirwamo abarenze ku mabwiriza by’igihe gito ariko bikaba bifatwa nko gukandamiza abaturage.

Uwatanze aya makuru yerekanye icyumba yafungiwemo, biturutse ku kuba yinjiye muri iri soko kandi nta bicuruzwa afite, akaza kuhava ajyanwa gufungwa mu kigo cy’inzererezi ariko kubwo amahirwe akaza gufungurwa arayemo rimwe.

Umukozi ushinzwe umutekano muri iyi nyubako, yabwiye IGIHE ko atari ukubafunga nk’uko abacuruzi babivuga ngo ahubwo ari ahantu hagenwe babashyira mu gihe babona bari guteza impagarara.

Ati “Ntabwo ari ukubafunga nk’uko babivuga ahubwo ni ahantu bajyanwa mu gihe dutegereje ko bavugana n’ubuyobozi. Ubundi ni amabwiriza yashyizweho n’isoko kandi mu nama zitandukanye abacuruzi barabisobanurirwa, rero twe icyo dushinzwe ni ukugenzura iyubahirizwa ryayo mabwiriza.”

Kuri iki kibazo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko agiye gukora iperereza akamenya niba koko abarenze ku mabwira bafungirwamo kuko ari ibintu bidakwiye.

Ati “Gufungwa byo ntibikwiye rwose, ntabwo mbifiteho amakuru ariko ndaza kubikurikirana kuko isoko ntabwo ari gereza.”

Ku kijyanye n’amafaranga menshi yishyurwa, Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Amajyepfo, Bigirimana Jean Bosco, yavuze ko bikiri kwigwaho ngo harebwe uko bagabanyirizwa.

Yasabye abacuruzi kumva ko nubwo ari isoko rusange ariko harimo n’ishoramari bityo ko amafaranga batangaga mu isoko rya kera atabura kwiyongera kuko na rwiyemezamirimo akeneye kunguka ariko hazashingirwa ku bushobozi bwa buri umwe.

Abakorera mu isoko rya Muhanga bagaragaza ko ibiciro by'ubukode bihanitse



source : https://ift.tt/3mO49J3
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)