Yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Ugushyingo 2021, mu muhango wabereye mu cyumba cya MINEDUC ku Kacyiru.
Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko mu mashuri y'Ubumenyi rusange hiyandikishije abakandida 47.638 mu gihe abakoze ibizamini ari 47.399. Muri bo hatsinze 40.435 bahwanye na 85.3%. Abasigaye batabonye amanota fatizo ni 14.7%.
Mu mashuri Nderabarezi hiyandikishije abakandida 2.988, bose barakoze ariko abatsinze ni 2.980 bahwanye na 99.9%.
Mu mashuri y'Imyuga n'Ubumenyingiro hiyandikishije abakandida 22.686 ariko abakoze ibizamini ni 22.523. abatsinze ni 21.768 bihwanye na 95.7%, abahwanye na 4.3% ntabwo bagejeje ku manota fatizo.
Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko muri rusange abanyeshuri bitwaye neza nubwo hari aho igipimo cy'imitsindire cyagabanutse.
Abanyeshuri 10 ba mbere mu Gihugu basoje amashuri yisumbuye, mu bumenyi rusange.
1. Mugisha Abdul Karim wigaga muri Riviera High School
2. Umuhuza Gatete Kelia wigaga muri Gashora Girls Academy
3. Uwonakunzi Anaïse Reginald Gashora Girls Academy
4. Gatwaza Kubwimana Jean Yves wigaga muri E S Byimana
5. Iraguha Valens wigaga muri Collège St André
6. Ngoga Uwizeye Josaphat wigaga muri Ecole des Sciences de Byimana
7. Byishimo Benoit wigaga muri Ecole des Sciences de Nyanza
8. Iragena Eric wigaga muriEcole des Sciences Nyamirama
9. Muhahwenimana Jimmy wigaga muri Collège St André
10. Ishimwe Irakiza Joseph wigaga muri Ecole des Sciences de Gisenyi