Urwego rw’Umuvunyi rugiye gutangiza icyumweru cyo kurwanya ruswa hibandwa kuri serivisi z’ubutaka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki cyumweru kizatangira tariki ya 28 Ugushyingo 2021 gisozwe ku wa 9 Ukuboza 2021 hizihizwa umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya ruswa ufite insanganyamatsiko igira iti “kurandura ruswa inkingi y’iterambere rirambye”.

Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine, yavuze ko iki cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa kigamije gutegura umunsi mpuzamahanga wahariwe kuyirwanya uzaba ku wa 9 Ukuboza 2021.

Yagaragaje ko hateguwe ibiganiro bigamije gukangurira abaturage no kongera kubibutsa ububi bwa ruswa no kubereka uruhare bagira mu kuyirwanya cyangwa kuyirandura burundu.

Yagize ati “Ibikorwa biteganyijwe bizibanda ku gushishikariza abaturarwanda kugira uruhare mu gukumira ruswa no kuyirwanya. Muri icyo cyumweru dufite ibiganiro byinshi bizagaruka kuri ruswa mu nzego zitandukanye. Twahisemo kwibanda cyane ku bijyanye na ruswa igaragara mu mitangire ya serivisi z’ubutaka kuko twabonye ko hakirimo icyuho. Hari n’ibindi biganiro byinshi tuzagenda dukora binyuze mu itangazamakuru.”

Hari aho usanga abaturage batinda kubona ibyangombwa by’ubutaka bikaba byaba intandaro y’ibyuho bya ruswa.

Nirere yavuze ko biteganyijwe ko bazabiganiraho muri icyo cyumweru bagamije kongera kwibutsa abaturage uburenganzira bwabo.

Ati “Twarebye mu bushakashatsi bwa RGB dusanga harimo ibyuho byinshi mu mitangire ya serivisi z’ubutaka. Abaturage bakunze gutinda kubona ibyangombwa byaba ibyo kubaka cyangwa iby’umutungo we. Inzego zizongera kwisuzuma kuko n’ikigo gishinzwe imicungire y’ubutaka kizaba kirimo, twongere turebe uko byakihutishwa.”

Yanagaragaje ko urwego rw’Umuvunyi ruri gukora ubuvugizi ku buryo amafaranga atangwa ku byangombwa by’ubutaka yagabanyuka, asaba abaturage kuzagira uruhare batanga ibitekerezo.

Raporo y’Urwego rw’Umuvunyi ya 2020/2021 igaragaza ko ibibazo byinshi rwakiriye ari ibirebana n’ubutaka byihariye 36,5% kandi ibi niko bikomeza kongera akarengane bitewe n’ibyuho bikigaragara mu itegeko ry’ubutaka.

Umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya ruswa n’Akarengane, Mukama Abbas yagaragaje ko iminsi bagiye kwinjiramo igamije kuganira n’abaturage kandi bahisemo kugaruka cyane ku mitangire ya serivisi z’ubutaka n’ubwubatsi nk’ahakiri icyuho gikenewe gukurwaho.

Yagaragaje ko muri ibi bikorwa inzego z’ibanze ari zo zikunze kwaka ruswa aho umwaka ushize hafunzwe abantu babiri bahamwe n’ibyaha bya ruswa.

Ibikorwa biteganyijwe muri icyo cyumweru

Mu cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa kizatangira ku wa 28 Ugushyingo 2021, Urwego rw’Umuvunyi ruteganya ko hazakorwa ibiganiro bitandukanye byibanda ku ngingo zinyuranye zikigaragaramo icyuho cya ruswa no kuyirwanya.

Kuri uwo munsi hazatangwa ikiganiro kuri Radio na Televiziyo Isango Star ndetse n’andi maradiyo y’abaturage.

Ku wa 2 Ukuboza hari ikiganiro ku rwego rwa buri Ntara kizahuza urwego rw’Umuvunyi n’abagize Inama ngishwanama zo kurwanya ruswa mu turere tunyuranye.

Ku itariki ya 4 Ukuboza hari ikiganiro kizanyura kuri televiziyo Rwanda kizagarara ku ngamba zashyizweho na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo gukumira no kurwanya ruswa no kugaruza umutungo ukomoka kuri icyo cyaha.

Urwego rw’Umuvunyi rugaraza kandi ko ku wa 6 Ukuboza 2021, hateganyijwe inama nyunguranabitekerezo ku ngamba zo kurwanya ruswa muri serivisi z’imyubakire hibanda ku kureba ibyuho bya ruswa bikigaragaramo n’ingamba zafatwa mu kubikumira no kubirwanya.

Tariki 7 ni umunsi w’urubyiruko rwibumbiye mu mashyirahamwe agamije kurwanya ruswa n’abahuzabikorwa b’inama Nkuru z’urubyiruko mu turere.

Ikindi kizibandwaho muri iki cyumweru ni ikiganiro cyizagaruka ku ruhare rw’inzego z’ubutabera mu gukumira no kurwanya ruswa mu masoko n’imyishyurire mu nzego n’ibigo bya Leta giteganyijwe kuwa 8 Ukuboza.

Mu cyegeranyo giheruka gukorwa na Transparancy International, u Rwanda rwaje ku mwanya wa 48 mu bihugu birimo ruswa nkeya ku Isi, rukaba urwa kane muri Afurika ndetse n’urwa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba.

Abavunyi bungirije Mukama Abbas na Yankurije Odette bagarutse ku mpamvu zo kurwanya ruswa n'akarengane muri sosiyete nyarwanda
Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yasabye abaturage kugira uruhare mu biganiro bizatangwa mu cyumweru cyo kurwanya ruswa



source : https://ift.tt/3lbqdMs
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)