Umunyamakuru w'inararibonye, Uwiringira Josée, wiyamamariza kuba umujyanama mu Karere ka Kamonyi naramuka atowe yihaye intego yo kuzaharanira ko umuturage agira uruhare n'ijambo mu bimukorerwa.
Uwiringira ramie Josée atuye mu karere ka Kamonyi, mu murenge wa Runda, akagari ka Ruyenzi. Afite imyaka 41, ni umubyeyi w'abana batatu, akaba ari umunyamakuru kuri Radio Maria Rwanda, umwuga w'itangazamakuru awumazemo imyaka 12.
Yize kaminuza mu ishami ry'Itangazamakuru n'itumanaho muri ICK 'Intitut Catholique de Kabgayi' yarangije mu 2009. Mu myaka 12 yakoze itangazamakuru, irindwi muri yo yakoreraga mu karere ka Kamonyi.
Impamvu yamuteye kwiyamamariza kuba Umujyanama mu Karereka Kamonyi
Mu kiganiro yagiranye na IRIBA NEWS, Uwiringira yavuze ati 'Nagize umwanya wo kumva no kumenya ibibazo by'abaturage rimwe na rimwe hari inama nagiraga abaturage ndetse n'abayobozi babegereye Kandi nabonaga bitanga umusaruro. Ubwo rero kuko ubu ntagikorera mu karere ka Kamonyi, hari abaturage bajya bampamagara bangisha inama ngasanga rimwe na rimwe sinzi na gahunda z'ibikorwa bigezweho mu karere.'
Yakomeje ati 'Urebye ahanini, ni icyo cyanteye kwiyumvamo ko ngomba kwiyamamariza kuba Umujyanama w'akarere kuko niyo nzira yampa kongera kumenya ubuzima bw'akarere no kugira uruhare mu bukangurambaga kuri gahunda za leta.'
Yakomeje avuga ko imigabo n'imigambi ye ar'uguharanira ko umuturage w'akarere ka Kamonyi atera imbere Kandi akagira imibereho myiza.
Yakomeje avuga ibanga yakoresha kugirango ibyo yemereye abaturage abigereho. Ati 'Ibanga nta rindi uretse kwegera abaturage. Nzaharanira ko umuturage agira uruhare n'ijambo ku bimukorerwa, nibanda ku kumusobanurira impinduka ziganisha ku iterambere. Burya iyo umuturage akoze ikintu akiyumvamo, nta kabuza umusaruro uba mwiza.'
Ikitonderwa: Iyi nkuru iramamaza
Â
The post Uwiringira Marie Josée nagirirwa icyizere azaharanira ko umunya-Kamonyi atera imbere appeared first on IRIBA NEWS.