Uyu mukobwa yavuze ibinyoma umusore bahuriye kuri Facebook yamubeshye bikarangira yisanze agiye gukina mu mashusho y'urukozasoni – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukobwa witwa Neema yavuze akaga yahuye nako ubwo yahuraga n'umusore kuri Facebook bakaza gukundana umusore akamubwira ko aba muri Amerika maze Neema nawe urukundo ruramusaza koko.

Ngo uyu musore yaje kuza mu Rwanda ahageze urukundo rwabo rurakomeza ndetse ruranaryoha kurushaho, ntibyatinze kuko umusore yaje iongera gusubira muri Amerika maze ageze muri Amerika yandikira Neema amubwira ko yamuboneye akazi.

Mu matsiko menshi Neema yabajije uwo musore akazi yamuboneye akariko maze umusore yanga kukamubwira amubwira ko azakabona ahageze. Umusore yoherereje amafaranga y'iticye Neema maze Neema afata rutemikirere yerekeza muri Amerika.

Akihagera umusore barabonanye ndetse aranamwakira neza gusa umunsi wo kumwereka akazi ugeze niho byaje kuzambira byose.

Kera kabaye umunsi wo kwereka akazi Neema warageze maze Neema aza gusanga akazi aje gukora muri Amerika ari ako gukina filime z'urukozasoni (purono). Neema niko gutera hejuru uwo musore bakundanaga amubwira ko ako kazi atagakora ko katubahisha umunyarwandakazi.



Source : https://yegob.rw/uyu-mukobwa-yavuze-ibinyoma-umusore-bahuriye-kuri-facebook-yamubeshye-bikarangira-yisanze-agiye-gukina-mu-mashusho-yurukozasoni/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)