#VaKuriNgenzi: Gaga Daniel yagize icyo avuga... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Ngenzi ubwo yabazwaga niba yabonye ibiri gucicikana kuri we ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Twitter, yabwiye umunyamakuru ko rwose yabibonye ndetse ko nawe biri kumusetsa cyane. Gusa yavuze ko ubaye utabizi bishobora kugukomeretsa cyane ko iyo umenyereye uruganda rw'imyidagaduro ndetse uzwi n'abantu benshi hatabura ibikuvugwaho byaba byiza cyangwa ibibi ndetse hari n'ababirema.

Yagize ati'' Nabibonye rwose, kuri njyewe nta kibazo binteye rwose nabyakiriye neza kuko buri gihe cyose iyo ufite icyo ukora umenyerewemo rimwe na rimwe uwakuvuga, yaba akuvuzeho ibintu byiza yabivuga, yaba akuvuzeho ibintu bibi yabivuga uwarema icyo aricyo cyose yakirema ni ibintu bibaho kuri buri muntu wese".

"Ni ibintu byiza utabizi bishobora kuba byagukomeretsa, uri umuntu utazwi n'abantu benshi byagutera ikibazo ariko iyo ubizi ikintu nk'icyo kikaba uracyakira. Rero kuri njyewe nta kibazo na kimwe byanteye hari nanjye ibyo ndikureba umwuka ukenda kunshyiramo ngaseka cyane ndabashimira rwose urukundo rwabo ndabashimira cyane.''

Ngenzi yavuze ko ari umuntu usanzwe

Ku rubuga rwa Twitter twibanzeho cyane, Ngenzi ari kuza imbere mu bigezweho biri kuvugwa mu Rwanda, ndetse benshi bari gutera urwenya bakurikije uko bamuzi muri filime zitandukanye yakinnyemo. Uyu mugabo muri filime nyinshi agaragaramo ari umugabo w'amahane menshi kandi w'umugome cyangwa umugambanyi.

Kubera ukuntu akunze kugaragara muri filime ni ho abakoresha Twitter mu Rwanda batangiye kumutaramiraho. Bose bari gutebya bagaragaza ibintu bidahuye. Hari nk'uwifashishije ifoto y'uyu mugabo arangije ati 'Ngenzi iyo imvura imuguyeho, niyo inyagirwa.'

Ngenzi uburyo agaragara bukunda gutungura benshi bagakeka ko ari umugome

Uwitwa @bahizi_brice we yanditse ati 'Ngenzi ashobora kwica umuntu kubera kumureba gusa. Abanyabigwi bavuga ko yigeze kwica urupfu ubwarwo ndetse yabikoze n'urutoki rumwe.' Hari uwanditse agaragaza hari igihe ahamagara umurongo wa Polisi umuntu akoresha afite ikibazo akeneye ko imufasha, Ngenzi we akawuhamagara ashaka kumva ko bameze neza gusa.

Hari n'undi wanditse ati 'Ngenzi ntabwo akenera guhumeka, ahubwo guhumeka biramukenera.' @mugisha885 yanditse agaragaza ko Ngenzi yigeze kuvuga ijambo nabi, inkoranyamagambo yose igahindurwa. Ati 'Ngenzi rimwe yigeze kuvuga ijambo nabi, bahita bahindura inkoranyamagambo.'

Undi yanditse agaragaza ko Ngenzi yigeze kujya mu bitaro aho kugira ngo avurwe bikarangira avuye abaganga mu byumweru byinshi. Uwitwa @Musekere1 we yanditse ati 'Ngenzi iyo aje kugusura iwawe, birangira ari wowe uhindutse umushyitsi.'


Kuri Ngenzi we asanga ubugome bumuvugwaho atari bwo ndetse ko ubuzima bwose busanzwe abubamo yaba ubwiza, kuraka no kwishima. Yavuze ko ari umuntu usanze nk'abandi ndetse ko ibibabaho nawe bimubaho ndetse n'ibibaranga nawe akaba ari byo bimuranga mu buzima bwe bwa buri munsi. Ngenzi kandi yashimiye abakunzi be ndetse n'abakunzi ba Cinema muri rusange avuga ko ubu ari kubategurira ibintu byiza aha umukoro abibaza niba adakora abashishikariza gusimbukira ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo Intagram, Facebook, Twitter n'izindi akoresha izina Gaga Daniel.





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111121/vakuringenzi-gaga-daniel-yagize-icyo-avuga-ku-bikomeje-kumuvugwaho-kuri-twitter-anasubiza--111121.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)