VIDEO : Numvaga nzaba Umuganga- Ibyihariye kuri CP Kabera wanagarutse kuri 'Ntamyaka100' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro kihariye na UKWEZI TV, CP John Bosco Kabera yagarutse ku byamurangaga akiri umwana muto, ko yigaga nk'abandi bana ndetse agakora n'utundi turimo tw'abana.

Avuga ko kuba umusirikare bitari mu nzozi ze ahubwo ko 'Numvaga njyewe nzaba Umuganga.'

Icyakora ngo yaje kwinjira mu Gisirikare 'ari uko igihe kigeze cyo kukijyamo ariko n'igihe kijyanye n'ibyemezo bitewe n'ibyari biriho.'

CP John Bosco Kabera ni umwe mu ngabo zahoze ari RPA zagize uruhare mu kubohora u Rwanda, nyuma aza guhindurirwa inshingano avanwa mu Gisirikare ajya mu Gipolisi cy'u Rwanda ari na cyo akorera ubu.

Avuga ko kwisanga mu nzego z'umutekano na byo byamugendekeye neza ndetse ko hari byinshi yahigiye birimo imyitwarire iboneye ndetse no kwihanganira ibyo umuntu yahura na byo byose mu gihe ari mu rugendo rwo kugera ku cyo yifuza.

Ati 'Ibintu byose wakora, icyo waba icyo ari cyo cyose ugomba kugira imyitwarire myiza kugira ngo bigufashe ku myitwarire n'imyitwarire y'akazi n'inshingano zawe.'

Kuvuga ko Ntamyaka 100 bishobora kukuyobya

Bimwe mu byafashishije ingabo za RPA n'Umuryango FPR-Inkoranyi kugera ku ntego yo kubohora u Rwanda ni uko bahangaga amaso ibihe biri imbere baharanira ko mu bihe biri imbere byacyo hazaba ari heza.

Gusa bamwe mu basesengura imvugo y'urubyiruko rwa none ya 'Nta Myaka 100', bavuga ko imyumvire nk'iyi ishobora gutuma abato batagira imbaduko zo guteganyiriza ejo hazaza no gukorera igihugu mu bihe biri imbere kuko nubundi baba bumva nta gihe kinini bazamara ku Isi.

CP John Bosco Kabera anenga abakoresha iriya mvugo, na we akavuga ko ishobora gutera urubyiruko kwirara.

Ati 'Abantu bajya bivuga ngo 'nta myaka ijana ngo ntaki' ntabwo ari byo. Njyewe mvuga ko bishobora gutuma umuntu ayoba. Imyaka irahari, wenda ntabwo uzi iyo uzabaho nubwo itaba ijana ariko hari imyaka twese tuba tuzi abantu bakiri bato bagomba gukoramo ibintu bitandukanye.'

IKIGANIRO CYOSE

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/VIDEO-Numvaga-nzaba-Umuganga-Ibyihariye-kuri-CP-Kabera-wanagarutse-kuri-Ntamyaka100

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)