Uyu mugore wo muri Uganda yatangiye kubyara afite imyaka 13 nyuma yo gushyingirwa ku gahato n'ababyeyi be afite imyaka 12.
Muri videwo yatangajwe na Joe Hattab kuri Facebook, uyu mugore w'imyaka 40 yavuze ko arera aba bana wenyine nyuma y'uko umugabo we abataye akajyana amafaranga yose bari bafite.
Ubu umubyeyi arera wenyine abana 38 kuko 6 muri 44 yabyaye bapfuye.
Uyu mugabo w'umwarabu ufite umutima mwiza yahaye abana be ibitanda byo kuryamaho kandi yamufashije kujyana abana be bose mu ishuri.
Igitangaje kurusha ibindi,uyu mugore yabyaye umwana umwe inshuro imwe gusa, abasigaye bose bari impanga, batatu na bane. Uyu mugore yibarutse abahungu 22 n'abakobwa 16 bakiriho mu bana bakiriho.
Yabyaye abana 44 bose barimo impanga inshuro 4, abana 3 inshuro 5 na bane inshuro 5.
Nta buryo bwo kuboneza urubyaro yigezeakorerwa kuko yabwiwe ko bwamugiraho ingaruka mbi cyane.