Wa mwana bitaga inkende atwaye imodoka turumirwa||yabaye icyamamare mpuzamahanga(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umusore witwa Nsanzimana Elia wamamaye mu Rwanda nyuma y'uko akuwe mu bwigunge yabagamo bitewe n'ubumuga yavukanye ,bwo kutavuga neza ndetse n'isura ye idasanzwe kuri ubu asigaye yiga nk'abandi bana ndetse arambara akaberwa mu myenda myiza.

Uyu musore benshi batotezaga bamwita inkende kubera isura ye kuri ubu asigaye yarabaye ikimenyabose, aho n'ikinyamakuru mpuzamahanga,  nka the Standard no muri Africa y'uburasirazuba nka Tuko yo muri Kenya,  na Atinkanews yo muri Ghana n'ibindi ntibisiba kumwandikaho inkuru.

Ubwo yasurwaga ku ishuri yigaho Nsanzimana Elie yatunguye abantu maze ajya mu modoka atangira gutwara.Yari kumwe n'umubyeyi we waje kumusura aho ubona ko amaze kugenda amenyerana n'abandi bantu mu gihe mbere yababonaga akirukanka.



Source : https://yegob.rw/wa-mwana-bitaga-inkende-atwaye-imodoka-turumirwayabaye-icyamamare-mpuzamahangavideo/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)