Nyuma y'aho umwana witwa Bizimana Emmanuel utuye mu murenge wa Mwogo mu Karere ka Bugesera ,amenyekanye ku mbuga nkoranyambaga ubwo yiganaga umunyamakuru Ndahiro Valens Papy wa BTN, asoma amakuru nkawe kuri ubu uyu mwana yabashije gufashwa .
Ubwo Ndahiro Valens yaherukaga gusura uyu mwana aho abana n'umurera , yari yasize amwemereye ko agiye kumushakira ubufasha ,kuko umuryango w'uyu mwana w'umuhungu ubayeho mu buzima bugoye, ndetse ni abakene bari mu kiciro cya mbere.
Ndahiro Valens yagiye kureba Bizimana Emmanuel ari ,umwe n'abaterankunga batandukanye bari bitwaje, matera,amafaranga, ibikoresho by'ishuri n'ibiribwa.
Bakiriwe neza ,ndetse umubyeyi wa Bizimana yuzura akanyamuneza avuga ko yishimiye ubufasha umwana we ahawe.
Reba uko byari byifashe mu mashusho: