Wari uziko abagabo nabo barwara canceri y'ibere? Niwibonaho ibi bimenyetso uzihutire kujya kwa muganga bwangu. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Akenshi iyo bavuze kanseri y'amabere abantu yahita batekereza ku bagore, nyamara iyi kanseri ijya yibasira n'ab'igitsina gabo ku buryo hari bimwe na bimwe byo kwitonderwa.

Dore ibimenyetso 4 bishobora kwigaragaza bikaba byaba bifite aho bihuriya na kanseri y'ibere ku bagabo.

1.Kuzana ibibyimba byeruye

Ibibyimba byo ku ibere ni kimwe mu bishobora kuba ibimenyetso bya kanseri y'ibere. Mu gihe hashize igihe kanseri yikusanya, ishobora kugaragarira mu kuzana ibibyimba ku mabere.

2.Imoko yinjiyemo

Imoko y'abagabo n'ubwo iba ari nto, nayo ishobora kugaragaza ko ibere ryaba rifite ikibazo, igihe imoko usigaye ubona yinjiyemo imbere mu mubiri, bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri y'ibere. Ibi kandi bishobora kwiyongeraho gukomera gukabije k'uruho rwo ku imoko.

3.Kuba mu ibere hajya havamo utuntu tw'amazi

Si ibisanzwe kuba umuntu w'umugabo yazana utuntu tw'amazi tuva mu imoko, igihe twaje biba ari ikimenyetso cy'uko ibere rifite ikibazo gishobora no kuba kanseri y'ibere.

4.Uduturugunyu mu mabere

Hari utuntu tumeze nk'utubuye umuntu ashobora kumba mu mabere mu gihe yaba afite kanseri y'ibere. Niba uri umugabo ukaba ujya wumva utu tuntu, ushobora kwihutira kujya kwa muganga kureba uko ubuzima bwawe bwifashe. Utwo tuntu dushobora kuba tutababaza kandi tworohereye, tugakurikirwa no kubyimba hafi yo mu kwaha.

Ntibisanzwe ko abagabo bajya kwa muganga bagiye kwisuzumisha ki bijyanye n'ubuzima bwo mu mabere, nyamara igihe wabonye kimwe kuri ibi bimenyetso ni byiza kwihutira kujya kwa muganga.



Source : https://yegob.rw/wari-uziko-abagabo-nabo-barwara-canceri-yibere-niwibonaho-ibi-bimenyetso-uzihutire-kujya-kwa-muganga-bwangu/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)