Xavi yashyizeho amategeko 10 ashobora kuziru... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mutoza yahereye ku myitwarire y'abakinnyi ba Barcelona kugira ngo bizamufashe gushyira mu bikorwa guhunda afite yo kuzahura umusaruro mubi umaze igihe warabase iyi kipe y'ikigugu ku Isi.

Uyu mutoza wahoze ari umukinnyi ukomeye wo hagati, ni umwe mu bitwaye neza mu mateka y'iyi kipe, wagize uruhare runini mu gufasha ikipe gutwara ibikombe mbere yo kuyivamo mu 2015.

Mu mategeko Xavi yatanze harimo no kutongera kwemerera abakinnyi gukora ingendo hagati mu mwaka w'imikino, ibintu bimenyerewe kuri mugenzi we bakinannye Gerard Pique.


Amategeko 10 umutoza Xavi yahaye abakinnyi ba FC Barcelona:

1. Kugera mu myitozo kare

Xavi yabwiye abakinnyi ko bagomba kugera mu myitozo saa tatu nigice za mu gitondo, iminota 90 mbere y'uko imyitozo itangira saa 11h, ndetse bazajya bafata ifunguro rya mu gitondo mbere yo gukora imyitozo buri wese ku giti cye.

2. Abatoza bungirije bagomba kuba Intangarugero

Ntabwo ari abakinnyi gusa bagomba kugera ku biro bya Barca hakiri kare kuko ngo Xavi agiye gutegeka ko abakozi be bahagera amasaha abiri mbere yuko imyitozo itangira, kugira ngo barebe ko ibintu byose biteguye ku bakinnyi be.

3. Kurira hamwe

Kuva ejo, kurya ifunguro rya saa sita ku myitozo ntibikiri ngombwa. Abakinnyi bose bagomba gusangirira hamwe, hakurikijwe gahunda y'imirire yategetswe n'inzobere mu mirire y'ikipe.

4. Amande ku bakinnyi yagaruwe

Nyuma yo kugenda kwa Luis Enrique muri 2017, amande yakuweho mu ikipe ya Barca. Ariko Xavi yiteguye kwigana imyitwarire 'itajenjetse' yashyizwe mu bikorwa bwa mbere na Pep Guardiola mu gihe yatozaga muri iyi kipe.

5. Gukuba amande igihe umukinnyi asubiyemo ikosa

Ntabwo abakinnyi bazacibwa amande gusa, ahubwo ayo basabwa kwishyura azajya yikuba kenshi mu gihe umukinnyi asubiyemo ikosa. Urugero, amande ya mbere y'ama euro 100 (£ 85) acibwa umukinnyi kubera ko yakerewe imyitozo azikuba kabiri buri gihe umukinnyi asubiyemo icyaha.

6. Kuryama kare

Espagne izwiho umuco wo gusangira nijoro cyane no gusabana, ariko abakinnyi ba Barca noneho bategetswe kuba bari mu rugo mbere ya saa sita z'ijoro mu minsi ibiri ibanziriza buri mukino.

7. Nta kujenjeka mu myitozo

Imyitwarire y'umukinnyi mu myitozo noneho izaba ingenzi mu guhitamo niba umukinnyi abanza mu kibuga muri week end.

8. Nta ngendo zemewe ku mukinnyi umwaka w'imikino utangiye

Abakinnyi bagomba gusaba uruhushya niba bashaka kujya ahantu hose mu gihe shampiyona yatangiye

9. Umutekano w'abakinnyi mbere

Abakinnyi ntibazongera kwemererwa kwitabira ibikorwa bishobora guteza akaga nko gukora siporo ya Surfing cyangwa gutwara moto, uzabikora bizatuma habaho gusesa amasezerano.

10. Gukomeza guha isura nziza ikipe

Abakinnyi ngo bigomba kumenya ko bahagarariye Barcelona igihe cyose, bagomba kugira imyitwarire myiza mu rwego rwo gutanga urugero no gukurikiza amabwiriza agenga imyitwarire y'ikipe. Xavier Hernandez Xavi yahawe akazi ko gutoza FC Barcelona yakoreyemo amateka mu gihe cy'imyaka itatu avuye muri Al Sadd yo muri Qatar.

Xavi yashyizeho amategeko ashobora kuzirukanisha bamwe mu bakinnyi ba FC Barcelona



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111293/xavi-yashyizeho-amategeko-10-ashobora-kuzirukanisha-bamwe-mu-bakinnyi-ba-fc-barcelona-111293.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)