Yagiranye ibihe byiza na Producer&Dj wa Sean... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryacyeye nibwo hatanzwe ibihembo bya AFRIMA mu birori byabereye mu murwa mukuru wa Nigeria, Lagos, byitabiriwe n'ibyamamare bikomeye mu muziki wa Africa birimo Koffi Olomide wahawe igihembo cy'umunyabigwi, akanasusurutsa k'urubyiniro rumwe n'umunyarwanda Platini P ababyitabiriye.

N'ubwo bwose yaba Meddy na Platini P batabashije kugira igihembo begukana, gusa ni intambwe ikomeye umuziki nyarwanda wateye by'umwihariko ku ruhande rwa Platini P wabashije guseruka ku rubyiniro, akaririmba indirimbo zinyuranye ze zirimo 'Shumuleta' indirimbo ya mbere yakoze kuva yatangira gukorana n'ikompanyi ikomeje kumufasha kwagura umuziki we yo muri Nigeria.

Akaba ari amwe mu mateka akomeye muri iyi myaka umunyarwanda abashije kwandika, ikaba n'intambwe ikomeye ku muziki nyarwanda muri rusange. Si ibyo gusa kuko Platini P yagiye akomeza kugenda agirana ibihe byiza na bamwe mu banyamuziki bakomeye muri Africa, barimo Peter Okoye uzwi nka Mr P bagaragaye baganira baseka nyuma y'ibirori.

 

Platini P, Alliah Cool na Mr P bagiranye ibihe byiza 

Kimwe na Dj Moh Green bagiranye ibihe byiza mbere gato y'umunsi nyirizina  w'ibirori bya AFRIMA, uyu mugabo akaba ari Umufaransa ariko ufite inkomoko muri Algeria, utunganyiriza umuziki akanawuvangira abahanzi [Producer&Dj] bakomeye ku isi barimo Sean Paul, Wally B. Seck, Runtown, Brick&Lace, La Synesia, n'abandi banyuranye.

Dj Moh Green ufite inyubako muri Paris mu Bufaransa na Marrakesh muri Morrocco, ni icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Africa, Brazil aho yagiye atanga ibyishimo mu miziki ye ivanze mu buryo bukundwa mu bitaramo bikomeye birenga 500.


Umuhanga mu gutunganya no kuvanga umuziki ufasha abahanzi bakomeye barimo Sean Paul; Dj Moh Green ari hamwe na Platini P

Ibi byamamare byose byagiye bigaragara biri kumwe na Platini P, ibyamubonye aririmba byose bikaba ari ishema rikomeye ku muziki nyarwanda; urugendo kandi rukomereje muri Sierra Leone aho Platini P azahurira ku rubyiniro rumwe na Rema uherutse mu Rwanda kimwe na Edddy Kenzo n'abandi.

Dj Moh Green wari wanitabiye ibirori byatangiwemo ibihembo bya AFRIMA, yagaragaje ko yishimiye uko Platini P yitwaye ku rubyiniro

Platini P yaserutse mu birori afite n'idarapo ry'u Rwanda yifuza ko abantu barumenya ndetse bakazajya bose bavuga ikinyarwanda

Producer na DJ Moh Green ni umwe mu ba mbere ku isi 


Koffi Olomide yaserutse ku rubyiniro rumwe na Platini P anahabwa igihembo cy'umunyabigwi

Mr P uherutse kwizihiza isabukuru y'imyaka 40 akaniyunga na Rude Boy, yagaragaye yishimiye ibiganiro yagiranaga na Platini P

Sean Paul, umunyabigwi mu muziki, umwe mu batunganyirizwa  ibihangano na Dj Moh Green wishimiye cyane Platini P bahuriye muri AFRIMA

Dj Moh Green mu kazi akora neza ko gutunganya umuziki








Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111745/yagiranye-ibihe-byiza-na-producerdj-wa-sean-paul-aganira-na-mr-p-ahurira-ku-rubyiniro-rumw-111745.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)