Yaka mwana yeruye abwira nyirabuja Assiah ko amukunda ndetse ko atakwemwera Shaddyboo – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yaka Mwana umenyererewe mukugira ibiganiro bikundwa na benshi kuri Youtube ndetse akaba azi kuganira cyane, akunze kugaragazako akunda umukinnyikazi wa Filime Mutoni Assiah, uyu kandi akaba ari na Nyirabuja dore ko amukinira muri filime ze ndetse agakunda no kuba murugo iwe.

Ubwo bari bari mukiganiro n'umunyamakuru wa Isibo Tv witwa Philpeter, yaka bamubajije ikintu yifuza mu buzima kuburyo yakumva anezererewe maze nawe avugako ntakindi yifuza uretse umugore mwiza ndetse n'amafaranga. Bamubajije umugore mwiza yifuza uko yaba ameze Yaka mwana yagize ati 'nifuza umugore umeze nkawe (Assiah Mutoni)' umunyamakuru amubajije niba akunda Assiah cyane, yaka yasubije ati 'nukuri kw'Imana da, nkubuse Imana ikoze ibitangaza ukaba umugore wange, ugirango ntago natuza nkajya ku murongo?' bamubajije uwo yatora hagati ya Assiah ndetse na Shaddyboo, yaka atajijinganyije yahise asubiza ati 'natora Assiah'

Reba Video hasi urebe ibyo Yaka yatangaje



Source : https://yegob.rw/yaka-mwana-yeruye-abwira-nyirabuja-assiah-ko-amukunda-ndetse-ko-atakwemwera-shaddyboo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)