Yashinje data amarozi, nyina yari amfitiye ishyari – Ibya Harmonize na Diamond byagarutse bushya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi ukomeye muri Tanzania, Harmonize yavuze ko impamvu ya mbere yatumye ava muri Wasafi Classic Baby (WCB) ya Diamond ari uko bari batangiye gushinja se amarozi ndetse na nyina wa Diamond amufitiye ishyari ko azamamara kurusha umuhungu we.

Ni mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru ku wa Kane ubwo yari ageze ku kibuga cy'indege muri Tanzania avuye muri Amerika.

Muri iki kiganiro yavuze ko nyina wa Diamond yari umwe mu bamubuzaga amahoro ubwo yari muri WCB.

Ati 'Icyo nashakaga ni amahoro. Nakurikiye Mama Dangote (nyina wa Diamond) mubwira ko njye na Diamond turi nk'abavandimwe, twaturukanye kure kandi ko twafatanyije muri byinshi. Nashakaga ko yishimira ko Diamond yamfashije nkagira aho ngera.'

Nyamara ngo nubwo yavugaga ibyo byose ariko, uyu mugore we ngo yari yifitiye indi myumvire ye ko ahubwo Harmonize ashaka kwamamara kurusha umuhungu we.

Yakomeje kandi avuga ko iyo se yazaga kumusura, bavugaga ko yabaga azanye uburozi bwo kugira ngo aroge Diamond abe ari we wamamara kumurusha.

Ati 'iyo yazaga kunsura, bavugaga ko yazanye uburozi bwo kuroga Diamond. Narababajije, papa ntabwo agomba kunsura? Ubwo se byaba bosobanutse?'

Ngo kuba yari yarasinye muri WCB ntabwo byari bivuze ko agomba kurekera gukora cyane ku buryo azagera ku nzozi ze, ahubwo byari umwanya mwiza.

Uyu muhanzi yavuze ko Diamond buri muhanzi wese muri Tanzania ukomeye bagirana ikibazo, aho yatanze urugero kuri Ali Kiba, Ben Pool n'abandi.

Uyu muhanzi yavuye muri WCB muri 2019 aho yari yarasinyemo imyaka 10, bikaba byaramusabye kwishyura miliyoni 500 z'amashilingi kugira ngo aseze amasezerano yari afitanye n'iyi nzu itunganya umuziki.

Harmonize yashinje umuryango wa Diamond kumugirira ishyari



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/yashinje-data-amarozi-nyina-yari-amfitiye-ishyari-ibya-harmonize-na-diamond-byagarutse-bushya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)