YouTube Channels zibiba amacakubiri mu Rwanda zishobora gufungwa mu gihe cya vuba #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byatangajwe n'Umuvugizi Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira Thierry uyu munsi wagiranye ikiganiro na RBA kuri uyu wa Mbere tariki 08 Ugushyingo 2021.

Muri iki kiganiro cyagarukaga ku mikoreshereze y'imbuga nkoranyambaga nka YouTube ikomeje kugaragaramo ibibazo muri ibi bihe kubera ibiganiro bitambukaho birimo n'ibyumvikanamo amagambo agamije kubiba amacakubiri n'apfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Mu minsi yashize, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abantu icyenda (9) barimo umuyobozi wa YouTube Channel yitwa Umubavu TV, Théoneste Nsengimana bakurikiranyweho ibyaha birimo gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi, no guteza imvururu muri rubanda binyuze mu biganiro byatambutse kuri YouTube.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry uyu munsi yagarutse ku bitwikira umutaka w'ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo bakavugira amagambo kuri YouTube arimo abiba urwangano ndetse n'amacakubiri kimwe n'abapfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko Guverinoma y'u Rwanda iri mu biganiro n'ubuyobozi bw'ikipe cya YouTube gicunga YouTube Channels kugira ngo iyo miyoboro inyuzwaho ibiganiro bibi, ihagarikwe.

Yagize ati 'Hari ibiganiro biriho byo kugira ngo aba bantu bose bakwirakwiza izi mvugo zo gukurura amacakubiri, zo gupfobya Jenoside, kugira ngo zijye zifungwa.'

Mu mpera z'ukwezi gushize, Umunyapolitiki Hakuzimana Abdul Rashid wari yatawe muri yombi akekwaho ibyaha birimo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bishingiye ku magambo yagiye atangaza kuri YouTube.

Mu mpera za Cicurasi uyu mwaka wa 2021, Aimable Karasira wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda, na we yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo icyo guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 n'icyaha cyo gukurura amacakubiri na byo bikekwa ko yakoze mu biganiro yatambutsaga kuri YouTube.

Muri uyu mwaka kandi hafunzwe Idamange Iryamugwiza Yvonne na we washinjwaga ibyaha bishingiye ku biganiro yatangiye kuri YouTube Channel, ubu we akaba yarakatiwe gufungwa imyaka 15.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/YouTube-Channels-zibiba-amacakubiri-mu-Rwanda-zishobora-gufungwa-mu-gihe-cya-vuba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)