Amashusho y'iyi ndirimbo yasohotse mu ijoro ry'uyu wa Gatatu tariki 3 Ugushyingo 2021, kuri shene ya Yvan Muziki.
Masamba Intore yabwiye INYARWANDA, ko Yvan Muziki ari we wamusabye ko yasubiramo indirimbo ye 'Urugo ruhire'.
Avuga ko Yvan Muziki yanamusabye ko yamukundira, akayiririmbamo igitero cya nyuma.
Uyu muhanzi avuga ko atibuka neza umwaka yahimbiyemo iyi ndirimbo, ariko ngo ni hagati ya 2003 na 2004. Avuga ko ntawe yayihimbiye, ahubwo yayihimbiye 'ubukwe'.
Masamba wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye, avuga ko hari indirimbo 'Urugo ruhire' yahimbiye ubukwe muri rusange n'indirimbo 'Araje araje' yahimbiye mu gihe cyo gusaba no gukwa, kandi ngo zose yazihimbiye igihe kimwe.
Ifatwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo ryasize inkuru z'ubukwe hagati na Yvan Muziki n'umuhanzikazi Marina biturutse ku mafoto yabanje gusohoka abagaragaza mu myenda y'abageni, bituma benshi batekereza ko barushinze.
Ibi ariko byaje bikurikira ibyari bimaze iminsi bivugwa ko urukundo rwa Marina na Yvan Muziki rugeze aharyoshye.
Gusa, Marina aherutse kubwira INYARWANDA, ko adakundana na Yvan Muziki ahubwo ko afite umukunzi mushya afitiye amashyushyu yo kuzatangaza igihe kimwe.
Iyi ndirimbo 'Urugo ruhire' iri kuri EP (Extended Play) Yvan Muziki azashyira hanze mu minsi iri imbere. Marina aririmba igitero cya mbere, Yvan Muziki akaririmba igitero cya kabiri naho Masamba akaririmba igitero cya nyuma.
Umuhanzi Yvan Muziki avuga ko yifuriza urugo ruhire abakundana bose 'bateganya kurushinga' mu minsi iri imbere.
'Urugo ruhire' iri mu ndirimbo z'ubukwe za Masamba Intore, zizihira abarushinze n'imiryango yombi. Irimo ubutumwa bwifuriza impundu z'urwunge umugeni, kuzahirwa n'urushako, yubake rukomere, kubyara bagaheka bakagwiza umuryango n'ibindi.
Mu buryo bw'amajwi (Audio) iyi ndirimbo yatunganyijwe na Bob Pro, naho amashusho (Video) yafashwe anatunganywa na The Benjamins Films.
Yvan Muziki ni we wasabye Masamba Intore ko yasubiramo indirimbo ye 'Urugo ruhire' icurangwa cyane mu bukwe
Masamba yaririmbye igitero cya Gatatu muri iyi ndirimbo ye yasubiwemo na Yvan Muziki n'umuhanzikazi Marina
Iyi ndirimbo 'Urugo ruhire' yazamuye inkuru z'ubukwe n'urukundo hagati ya Yvan Muziki na Marina
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'URUGO RUHIRE' YA YVANNY MUZIKI, MARINA NA MASAMBA INTORE