Yves Mutabazi ukina Volleyball ari mu bahembwe na Madamu Jeannette Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yves Mutabazi ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame na Rosemary Mbabazi, Minisitiri w
Yves Mutabazi ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame na Rosemary Mbabazi, Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 20 Umuryango Imbuto Foundation umaze ushinzwe byabereye muri Kigali Convention Centre ku wa Gatandatu tariki ya 27 Ugushyingo 2021, habereyemo n'umuhango wo guhemba urubyiruko rwabaye indashyikirwa mu bikorwa by'iterambere aho kuri urwo rutonde hagaragayeho umukinnyi Mutabazi Yves ubu ukinira Hatta Club yo mu mujyi wa Abu Dhabi ho muri Leta zunze ubumwe z'Abarabu.

Yves Mutabazi ni umwe mu bahawe ishimwe
Yves Mutabazi ni umwe mu bahawe ishimwe

Mutabazi Yves yigaragaje cyane uyu mwaka mu ikipe y'Igihugu ubwo bari mu marushanwa y'igikombe cya Afurika (Africa Nations Championship 2021) yabereye i Kigali mu Rwanda aho ikipe y'u Rwanda yasoje ku mwanya wa Gatandatu nyuma ya Tunisia, Cameroon, Morocco, Egypt ndetse na Uganda dore ko Yves Mutabazi yaje mu bakinnyi 3 batsinze amanota menshi muri iri rushanwa.

Yves Mutabazi ni umwe mu bakinnyi bakomeye mu ikipe y
Yves Mutabazi ni umwe mu bakinnyi bakomeye mu ikipe y'Igihugu

Mutabazi Yves yerekeje muri Hatta Club mu mpera z'Ukwakira uyu mwaka avuye mu ikipe ya Gisagara Volleyball Club nyuma yo kubengukwa n'iyi kipe ubwo yigaragazaga mu ikipe y'Igihugu.

Mutabazi Yves ni umwe mu bakinnyi bamenyekaniye cyane mu ikipe ya APR VC yavuyemo yerekeza mu gihugu cy'u Buyapani gukina nk'umukinnyi wabigize umwuga. Nyuma yo kuvayo yerekeje muri REG VC aho yasoje amasezerano agahita yerekeza muri GISAGARA Volleyball Club.

Yves Mutabazi mu mukino u Rwanda rwatsinzemo u Burundi muri Nzeri 2021 mu mikino y
Yves Mutabazi mu mukino u Rwanda rwatsinzemo u Burundi muri Nzeri 2021 mu mikino y'igikombe cya Afurika yabereye mu Rwanda
Perezida Kagame yakurikiye uyu mukino wahuje u Rwanda n
Perezida Kagame yakurikiye uyu mukino wahuje u Rwanda n'u Burundi




source : https://ift.tt/311etFF
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)