Ababyeyi bigira ‘ntibindeba’ batunzwe agatoki ku kuba intandaro y’abana bajya mu mihanda n’abasambanywa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, Mukasine Marie Claire, yavuze ko ababyeyi ari bo bafite urufunguzo rwo kurinda uburenganzira bw’abana babo, bakabakurikirana ndetse bakabarinda ihohoterwa ribakorerwa cyo kimwe no kujya mu mihanda.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe uburenganzira bwa muntu gitangira ku itariki 30 Ugushyingo kigasozwa ku ya 10 Ukuboza 2021.

Ati “Uko bakurikiranwa n’ababyeyi babo, uko basohoza inshingano zo kubigisha, kubarera bagakura neza bakajya mu ishuri, bagakurikiranwa bakarindwa ihohotera rishobora kubakorerwa bakiri batoya ni byo byagabanya iki kibazo.”

Mukasine yavuze ko muri iki gihe hakenewe imbaraga zikomatanyije mu guharanira uburenganzira bw’umwana, gusa agaragaza ko sosiyete nyarwanda itarabiha uburemere bukwiriye.

Avuga ku kibazo cy’abahutaza uburenganzira bw’abana babasambanya yagize ati “Haracyari ikibazo cy’uko na sosiyete nyarwanda muri rusange usanga itaraha uburemere bukwiye icyo cyaha (cyo gusambanya abana) abantu bakakirebera, bakagihishira ndetse rimwe na rimwe n’abo bireba bakagombye kuba bagira umwete wo kubikurikirana kugira ngo ababigizemo uruhare bahanwe n’amategeko na bo ntibabikore."

Yakomeje avuga ko usanga abana bo mu mihanda bamwe bafite imiryango baturukamo, abandi bafite ababyeyi ariko kubera kutabitaho neza n’amakimbirane bikabayobora mu mihanda.

Ati “Bariya bana bo mu mihanda hari abo usanga bafite ababyeyi cyangwa bafite imiryango ishoboye itabitayeho wenda kubera amakimbirane ari mu miryango bakaboneza iy’umuhanda, harimo kandi n’abafite ababyeyi badafite ubushobozi buhagije ariko igisubizo ntabwo ari ukujya mu mihanda. Umwana akwiriye kurererwa mu muryango.”

Mukasine avuga ko ugereranyije n’icyerekezo u Rwanda rufite cya 2050, buri wese yagakwiye kubona abana akababonamo abantu bakomeye kuko mu myaka 20 cyangwa 30 iri imbere aribo bazaba bayoboye igihugu, abandi bari mu nzego zifata ibyemezo, ibintu yavuze ko biri mu bizaganirwaho mu cyumweru cyahariwe uburenganzira bwa muntu.

Iki cyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti ‘Kureshya- Kugabanya ubusambane, Guteza imbere uburenganzira bwa muntu’ kizakorwamo ibiganiro bitandukanye bigamije kwimakaza uburenganzira bwa muntu ndetse kizihizwemo iminsi ifitanye isano nabwo.

Iyi minsi irimo umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida wizihizwa ku itariki ya 1 Ukuboza, uw’abafite ubumuga uzaba kuya 3 Ukuboza, uwo Kurwanya Jenoside ku itariki 9 Ukuboza, uwo kurwanya ruswa uzaba ku ya 9 Ukuboza, umunsi w’itangazo mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu wizihizwa ku ya 10 Ukuboza.

Iyi minsi yose izihizihizwa ku bufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, MINUBUMWE, Inama y’igihugu y’abafite ubumuga, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC ndetse n’Urwego rw’Umuvunyi.

Mukasine Marie Claire ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru, yavuze ko hakwiye ubufatanye mu kurema u Rwanda rujyanye n'icyerekezo 2050



source : https://ift.tt/3xI685k
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)