Abacungagereza bo mu Rwanda mu basoje amahugurwa ya ‘Cadet’ muri Zambia - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakozi ba RCS bagiye gukarishya ubumenyi muri Zambia hagamijwe gushyira mu bikorwa amasezerano inzego zishinzwe gufunga no kugorora hagati y’ibihugu byombi zagiranye muri Mata 2021.

Ni amasezerano yasinyiwe i Kigali na Komiseri Mukuru wa RCS, CG Juvenal Marizamunda n’uwari Komiseri Mukuru wa ZCS, Dr Chisela Chileshe.

Mu byemeranyijweho muri ayo masezerano harimo ubufatanye mu bijyanye n’amahugurwa agamije kongera ubumenyi n’ubushobozi bw’abacungagereza b’impande zombi.

Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa muri Zambia rwari rwatumiye abacungagereza batanu b’u Rwanda basanzwe bari ku rwego rwa Ofisiye ngo bajye gutyariza ubumenyi muri icyo gihugu.

Umuvugizi wa RCS, SSP Pelly Uwera Gakwaya, yabwiye IGIHE ko mu masomo aba Bacungagereza bamaze iminsi bahererwa muri Zambia harimo ajyanye n’imiterere y’akazi kabo n’uburyo bashobora kukanoza.

Ati “Ni amasomo yari agabanyije mu byiciro bitandukanye, harimo ajyanye no kubahugura ku bijyanye n’imiterere y’akazi kabo ka buri munsi ndetse n’uburyo butandukanye bukoreshwa mu kugorora no kwita ku mfungwa n’abagororwa.”

Uretse ibijyanye n’imyitozo yo gucunga gereza [ifitanye isano n’iya gisirikare], banabonye umwanya uhagije wo gusura gereza zo muri Zambia, bareba imikorere yazo banasobanurirwa amateka yazo.

Aya masomo yari yatangiye ku wa 23 Kamena 2021, arangirana na Ugushyingo 2021.

Mu muhango wo gusoza aya masomo wabaye ku wa 3 Ukuboza 2021, Umuyobozi wa ZCS, yashimiye umubano mwiza n’ubufatanye bikomeje kuranga u Rwanda na Zambia anashimangira ko bifuza kuwagurira mu zindi nzego z’imikoranire.

Muri rusange Abacungagereza u Rwanda rwari rwohereje harimo abagabo bane n’umugore umwe. Ni amasomo kandi bakoranye na bagenzi babo batanu bo muri Zambia.

Mu masomo bahabwa harimo n'ajyanye no gucunga amagereza
Mu bacungagereza basoje amasomo ya Cadet muri Zambia harimo n'abo ku ruhande rw'u Rwanda
U Rwanda rwari rwohereje Abacungagereza barwo gukarishya ubumenyi muri Zambia
Bamwe mu basoje amasomo ya Cadet muri Zambia barimo n'Umunyarwandakazi umwe



source : https://ift.tt/3IyKqpI
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)