-
- William Safari ushinzwe gahunda y'uburezi muri NUDOR
William Safari ushinzwe gahunda y'uburezi mu mpuzamiryango y'abafite ubumuga (NUDOR) avuga ko n'ubwo hari ibyakozwe mu iterambere ry'abafite ubumuga mu Rwanda, haracyari icyuho gikwiye kuzibwa kugira ngo serivisi igere kuri bose nk'uko Politiki y'u Rwanda ibivuga.
Abishingira ku kuba mu bigo by'imari ndetse na banki zikigaragaramo ibibazo bikeneye kunozwa kugira ngo umuntu ufite ubumuga ahabwe serivisi kimwe nk'abandi.
William ati: “Ibigo by'imari bimwe bituye kure kandi rimwe na rimwe bamwe mu bafite ubumuga ntibabasha kubigeraho cyangwa se n'ubashije kubigeraho agahura n'imbogamizi z'uko inyubako iba yubatse mu buryo ufite ubumuga atabasha kuyigeramo mu buryo bumworoheye ndetse n'abatanga serivisi mu bigo by'imari ntibasobanukiwe neza uburenganzira bw'abantu bafite ubumuga ni byo babafasha kugira ngo bagere ku byo bakeneyemo. Ikindi kandi ni imyumvire abatanga serivisi bafite aho rimwe na rimwe batumva uburyo umuntu ufite ubumuga yakoresha inguzanyo kuko baba batumva uburyo azayisubiza”.
Avuga ko imyumvire ikwiye guhinduka, hagategurwa amahugurwa yo guhindura imyumvire y'abafite ububasha ku bigo by'imari ku buryo basobanukirwa ko abafite ubumuga na bo bakeneye gucuruza bagatera imbere.
Yongeraho ko hakwiye gukosorwa bimwe mu bikoresho bikenerwa mu mabanki bigaha amahirwe angana kuri bose ku buryo n'ufite ubumuga abasha kubikoresha bitamugoye.
-
- Umuyobozi w'ikigo gishinzwe guteza imbere urwego rw'imari mu Rwanda (AFR) Iyacu Jean Bosco
Ati: “Mu mashini za ATM muri banki twifuza ko hakongerwamo ijwi ku buryo riyobora umuntu ufite ubumuga bwo kutabona akabasha kuyikoresha mu ibanga yagenewe bidasabye ko afashwa, ndetse bakagerageza gutekereza uburyo ATM yakwigizwa hasi kuko akenshi usanga abafite ubumuga bw'ubugufi bukabije cyangwa ugendera mu igare atabasha kuyigeraho, impapuro zuzuzwa mu kubikuza, kubitsa n'ibindi mbese byose hajyemo uburyo bworohereza abafite ubumuga ugendeye ku byiciro bisangamo”.
Umuyobozi w'ikigo gishinzwe guteza imbere urwego rw'imari mu Rwanda (AFR), Iyacu Jean Bosco, avuga ko ubushakashatsi bukorwa buri myaka ine, bugenda bugaragaza uburyo urwego rw'imari buhagaze mu Rwanda hibandwa ku byiciro bitandukanye aho kuri ubu bakoranye n'impuzamiryango (NUDOR) ureberera abafite ubumuga mu Rwanda, maze bukagaragaza ko 91% bahabwa serivisi z'imari ariko 9% bagasigara inyuma kandi na bo bakeneye kurebererwa.
Ati: “91% n'ubwo bahabwa serivisi z'imari akenshi usanga ari ibimina runaka bibumbiyemo ariko mu ma banki ho ugasanga haracyari icyuho kinini cyagarutsweho no mu bushakashatsi kandi byagaragajwe ko hakenewe imbaraga nyinshi n'ubufatanye kugira ngo abafite ubumuga begerezwe serivisi z'ibigo by'imari ku rwego rungana n'urw'abanyarwanda bose muri rusange”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'ihuriro ry'imiryango y'abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) Nsengiyumva Jean Damascene avuga ko nyuma y'inama yakozwe ku wa 01 Ukuboza 2021, y'ibigo by'imari, abafatanyabikorwa na banki nkuru y'u Rwanda, hagiye gukorwa byinshi kugira ngo abafite ubumuga bose babashe na bo guhabwa serivisi zitangwa mu bigo by'imari.
-
- Umunyamabanga nshingwabikorwa w'ihuriro ry'imiryango y'abantu bafite u Ubumuga mu Rwanda(NUDOR) Nsengiyumva Jean Damascene
Ati: “Nyuma y'iyi nama hagiye gukorwa ku bukangurambaga no guhugura, bigamije guhindura imyumvire kugira ngo abakozi bakora mu bigo by'imari babashe gusobanukirwa uburenganzira bw'abafite ubumuga, kumubonamo ubushobozi bwo gukoresha imari”.
Yongeraho ko kandi ibyo byose bikwiye gushyirwa mu ngiro kugira ngo itegeko ribigenga na ryo rishyirwe mu bikorwa, hafungurwa imiryango ku bafite ubumuga mu bigo by'imari, mu ma banki ndetse n'amafaranga yakusanyijwe abashe kubikwa mu bigo mu ma banki hagamijwe no guhabwa inguzanyo.
Avuga ko ibyiyemejwe muri iyi nama, hazabaho kongera kwicarana n'ibigo by'imari ku buryo ibyiyemejwe byashyirwa mu bikorwa hashyirwaho umurongo nyawo mu rwego rwo kugira ngo byubahirizwe vuba ku bufatanye bwa Leta, ibigo by'imari na NUDOR.
source : https://ift.tt/3xKHIbz