Charles Komezusenge usanzwe ubarizwa mu muryango OIPPA w'abafite ubumuga bw'uruhu mu Rwanda, avuga ko ubusanzwe abafite ubumuga bagihura n'imbogamizi zitandukanye zirimo ihezwa rishingiye ku bumuga. Avuga ko mu Rwanda abafite ubumuga muri rusange bafite imbogamizi zishingiye ku burezi, bitewe n'imyumvire y'imiryango baturukamo ndetse n'uburyo imiterere y'uburezi (system) rimwe na rimwe iba imbogamizi ku buryo bituma badashobora gupigana ku isoko ry'umurimo bityo ntibibonemo.
-
- Charles Komezusenge avuga ko abafite ubumuga bagihezwa muri serivisi zimwe na zimwe
At: “Itegeko ry'umurimo rivuga ko abapiganira akazi igihe harimo ufite ubumuga banganya amanota ariko ufite ubumuga aba agomba kuza imbere y'umwe ufite ingingo nzima, ariko biragoye kuko ahanini iyo bigeze mu kizamini cy'ibazwa mu magambo atakaza amanota”.
Yongeraho ko abafite ubumuga akenshi baharanira kwikorera kuko uburyo imiterere (system) y'ibigo runaka yubatse hari aho usanga abafite ubumuga bahezwa.
Ati: “Hari ubwo ku murimo bashyiramo ibikenewe cyangwa upiganira akazi agomba kuba yujuje, iyo bavuze ko agomba kujya mu misozi icyo gihe ufite ubumuga bw'ingingo ahita atakaza akazi”.
Avuga ko kandi abafite ubumuga bwo kutabona na bo bahezwa mu mirimo ya Leta aho usanga nk'abakorera mu biro imashini (laptop) bakoresha zitagira uburyo bukoreshwa n'abafite ubumuga bwo kutabona. Ndetse ko n'abafite ubumuga bw'uruhu na bo bahura n'ihezwa bitewe n'uko nta buryo bwabashyiriweho bwo kubarinda izuba mu kazi runaka baba bagiye gukora.
Ubushakashatsi bwakozwe kandi bugaragaza ko ahanini abafite ubumuga benshi batatekerejweho kuko usanga nk'ufite ubumuga bwo kutabona atabasha kuva mu rugo bitewe n'uko atabona ubasha kumuyobora kuko umuntu agomba guhana intera n'undi mu gihe bitewe n'amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19.
Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga na bo bahuye n'imbogamizi zashyizweho mu kwirinda icyorezo aho ubusanzwe bavugana n'abasemuzi ari uko babarebye ku minwa kandi nyamara amabwiriza avuga ko umuntu wese agomba guhora yambaye agapfukamunwa igihe asohotse mu nzu.
Ni mu gihe abafite ubumuga bw'ingingo na bo bivugwa ko batateganyirijwe uburyo bwo gukaraba intoki nko muri za gare, ku nsengero n'ahandi mu ruhame kuko akenshi usanga nk'abagendera mu kagare badashyikira aho urukarabiro ruri ndetse ko rimwe na rimwe abakorerabushake baba badasobanukiwe n'uburyo babafasha mu gihe bababonye hafi yabo.
-
- Bahati Omar uyobora umuryango Uwezo Youth Empowerment
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Umuryango Uwezo Youth Empowerment, Bahati Omar, avuga ko ubushakashatsi bwakozwe mu gihe cy'icyorezo cya Covid-19 ubwo ibikorwa byose byahagararaga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo kugira ngo harebwe igihe ibikorwa byose byahagaze uko urubyiruko rufite ubumuga rwagizweho ingaruka n'ibyo bihe.
Bamwe ngo bagurishije ibikoresho byabo byabafashaga kubona imibereho, abari mu kazi baragatakaza.
Ati: “Imibare igaragaza ko urubyiruko rwari rufite akazi abarenga 83% batakaje akazi, abarenga 50% by'abari bafite akazi kadahoraho (ibiraka) 43% batakaje na bo ako kazi”.
Avuga ko icyifuzo gihari hashingiwe ku byifuzo by'urubyiruko rurenga 200 rufite ubumuga ari ukuzahura ubukungu, hibandwa ku mishinga migari ndetse bagasaba ko hanatekerezwa ku mishinga mito iciriritse. Basaba kandi ko hatekerezwa ku mibereho myiza yabo aho bavuga ko ingamba zihari zidashyirwa mu bikorwa bitewe n'imiterere y'ubumuga bwabo.
-
- Bakoranye inama nyunguranabitekerezo
source : https://ift.tt/3d8RjiM