Abahanze imishinga 31 yitezweho kuzamura imijyi ya Afurika batyarijwe ubumenyi i Kigali - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya mahugurwa yateguwe n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ifatanyije n’Umuryango Mpuzamahanga w’Abadage wita ku Iterambere (GIZ).

Mu minsi itanu yamaze [22-26 Ugushyingo 2021], abayitabiriye basangijwe ubumenyi bwabafasha kwagura ishoramari ryabo bakagera ku rwego rushobora guhangana ku Mugabane wa Afurika.

Amahugurwa yahurije hamwe abo mu nzego za Leta, abikorera bahagarariye ibigo nka Volkswagen, Angaza Capital, Viktoria Ventures n’ibindi.

Imiryango irimo MEST na AfriLabs ifasha abahanga ba rwiyemezamirimo bato kwihangira imirimo bafashije abahuguwe kubona aho kumurikira ibyo bakora no guhura n’abandi hagamijwe kubafasha kubona ubumenyi butuma barushaho kwagura imikorere yabo.

Abahuguwe bashimye amahirwe bahawe yo guhura na bagenzi babo b’imbere mu gihugu na bo ku rwego mpuzamahanga nyuma y’imyaka igera kuri ibiri bakorera mu buryo bugoye kubera icyorezo cya COVID-19.

Kuri ba rwiyemezamirimo bamwe, umwiherero bahuguriwemo wabaye uwa mbere bagiyemo kuva batangiye ishoramari ryabo mu myaka ibiri ishize.

‘Smart Cities Innovation Programme [SCIP]’ ni gahunda yatangijwe na Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga ku bufatanye na GIZ, muri Nzeri 2021.

Kuva icyo gihe imishinga yatangiye urugendo rw’amezi atandatu rugamije gushyigikira no kuzamura imishinga mito y’Abanyafurika, igaragaza ubushobozi bwo kugira uruhare mu iterambere ry’imijyi igezweho n’ubukungu budaheza.

Iyi gahunda iri mu cyerekezo cyo guhindura imijyi ya Afurika, izafasha guhanga akazi by’umwihariko mu Rwanda no hanze yarwo.

Mbere yo kwinjira mu mwiherero, imishinga 31 ni yo yatoranyijwe muri 300 yabisabye hagati ya Mata na Gicurasi.

Imishinga yatoranyijwe iri mu byiciro bitatu biganisha ku kubaka imijyi igezweho, birimo ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije n’imiturire igezweho, uburyo bw’ingendo bugezweho n’iteza imbere serivisi z’imari zigerwaho na bose.

Mu mishinga yatoranyijwe harimo iyo mu Rwanda nka Digital Blind Walking Stick, Gura Universal Link, STES Group Limited mu cyiciro cy’iterambere ry’ingendo zigezweho; mu cy’Ikoranabuhanga ritangiza n’imiturire igezweho hatoranyijwe Urbany Africa mu gihe mu iteza imbere Serivisi z’Imari zigerwaho na bose hafashwe Mopay wo mu Rwanda.

Indi nkuru wasoma: Imishinga y’Abanyarwanda muri 31 nyafurika igamije guteza imbere imijyi

Abahanze imishinga 31 yitezweho kuzamura imijyi ya Afurika batyarijwe ubumenyi i Kigali mu mahugurwa azabafasha kurushaho kunoza no kwagura ibyo bakora



source : https://ift.tt/3IhUZ0h
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)