Abahuza urukingo rwa Covid-19 na Anti-Christ bahwituwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Icyakora mu minsi ishize humvikanye amajwi ya bamwe mu bantu batifuza inkingo, bamwe bazihuza n'imyizerere bavuga ko urukingo ari ikimenyetso kivuguruza inyigisho za gikirisitu, ibizwi nka Anti-Christ.

Habyarimana Desiré uri mu bavugabutumwa bakomeye mu Rwanda, yavuze ko abitiranya urukingo na Anti-Christ bibeshya.

Ati 'Kutikingiza Coronavirus bitwaje ko Imana yababujije njye mbifata nk'ubuyobe, biterwa no kutigishwa. Abashumba nibahindure uburyo bigishamo kuko Umwuka muzima aba mu mubiri muzima.'

Ku ruhande rwa Cardinal Antoine Kambanda, yabwiye RBA ko iyi myumvire idahuye n'ukuri kuko ifitanye isano no kutagira ukwemera.

Ati 'Ni imyumvire itari yo ishingiye ku bwoba, kimwe mu bintu bigaragaza ukwemera ni ukutagira ubwoba.'

Yifashishije inkuru yanditswe muri Bibiliya ivuga ku gihe Yezu yiyirekaga abigishwa be bari kuroba, avuga ko ubwoba butajyana no kwemera.

Ati 'Ubwoba rero ntibujyana n'ukwemera. Abatinya urukingo ni ukubera ukwemera guke no kutizera kuko Imana idukiza kandi idutabara ikoresha abantu. Indwara nyinshi tuzivurwa n'abantu Imana ikoresha, yahaye ubuhanga bakavumbura imiti n'inkingo.'

Yongeyeho ati 'Nk'uko twikingiza n'izindi ndwara, n'iki cyorezo kugira ngo hagire igisubizo kiboneka twabonye ko urukingo rwafashije abantu kandi n'ubu impfu zigenda zigabanuka kubera urukingo.'

Umushumba Mukuru w'Itorero rya ADEPR mu Rwanda, Ndayizeye Isaïe yavuze ko Anti-Christ atari urukingo, ahubwo ari imirimo abantu bakora ubwayo.

Ati 'Uwabuzwa kwikingiza n'uko bamubwiye ngo ni Anti-Christ, icyo namubwira ni uko Anti-Christ atazira mu rukingo. Ikiba kibabaje ni ukwanga kwikingiza ugasanga ahubwo aracyari mu byaha. N'ubundi hari izindi ndwara bagiye bikingiza. Amajwi yose yaza ni ashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga kurenza uko babitekereza ngo uwo Anti-Christ yaje. Bikingize ahubwo bakomeze birinde ibyaha."

Antoine Cardinal Kambanda yagaragaje ko abatikingiza babiterwa n'ukwemera guke
Habyarimana Desire yavuze ko abahuza urukingo n'ibikorwa bya Anti Christ babiterwa no kutamenya
Umushumba Mukuru w'Itorero rya ADEPR mu Rwanda, Ndayizeye Isaïe, yavuze ko Anti-Christ atari urukingo, ahubwo ari imirimo abantu bakora ubwayo.
Abahuza urukingo n'ibikorwa bya Anti-Christ baburiwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abahuza-urukingo-rwa-covid-19-na-anti-christ-bahwituwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)